Perezida wa CAF yarekuwe nyuma yo gusanga ibyaha aregwa bitamuhama

Perezida w’impuzamahyiramwe y’Umupira w’Amagauru muri Afurika, CAF yarekuwe n’urukiko nyuma yo gusanga adahamwa n’ibyaha bya ryuswa no kunyereza umutungo yaregwaga.

Perezida wa CAF yari yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa kane tariki ya 6 kamena 2019, aho yafashwe avuye muri Hotel ngo asange abandi bayobozi b’amashyirahamwe y’umupira w’amagaru mu nama rusange ya FIFA irimo kubera mu gihugu cy’u Bufaransa.

Ahmad Ahmad yari yatawe muri yombi ashinjwa kwambura ikpmpanyi ya Puma isoko ryo guha CAF ibikoresho bya siporo akariha Thechnical Steel bivugwa ko ngo yamuhaye ruswa ya miliyoni 830 z’amapawundi.

Ahmad Ahmad yiregura yavuze ko isoko ryahawe Technical Steel ryabanje kumvikanwaho na komite yose ya CAF agira ati” Ibyemezo byose byafashwe mu bwumvikane ndetse no mu mucyo nyuma yo gusuzumwa na komite ya CAF.”

Uwiringiyimana Peter

Leave a Reply