Ronaldo yabaye umukinnyi w’umwaka muri Serie A ku mwaka we wa mbere mu Butaliyani

Rutahizamu w’UmunyePortugal Cristiano Ronaldo yahawe iki gihembo mbere y’umukino wa Atalanta ku cyumweru, igihembo yanatwaye muri Espanye no mu Bwongereza.

Uyu mukinnyi wa Juventus ahawe iki gihembo ku mwaka we wa mbere mu Butaliyani.

Ronaldo yayoboye iyi kipe yo mu mujyi wa Turin, itwara igikombe cyayo cya munani kikurikiranya, ayitsindiye ibitego 21.

Bitandukanye n’indi minsi yabanje, aho ibihembo by’umuntu ku giti cye muri Serie A byatangirwaga rimwe shampiyona yararangiye, iki gihembo Ronaldo yatwaye, yagihawe mbere y’umukino banganyijemo n’ikipe ya Atalanta kuri iki cyumweru.

Abandi batwaye ibihembo, barimo Samir Handanovic wa Inter watwaye icy’umuzamu witwaye neza.

Kalidou Koulibaly wa Napoli aba myugarizi wahize abandi, Sergej Milinkovic-Savic wa Lazio Roma ahembwa nk’ukina hagati neza, Fabio Quagliarella wa Sampdoria aba rutahizamu witwaye neza na Nicolo Zaniola ukinira Roma  wahembwe nk’umukinnyi muto witwaye neza.

Kalidou Koulibaly wa Napoli, yabaye myugarizi warushije abandi

Ronaldo yatwaye iki gihembo cy’umukinnyi witwaye neza mu mwaka wose mu Bwongereza, muri Espanye none atwaye n’ikindi mu Butaliyani, wongeyeho ko aho hose yanyuze, yagiye ahatwara ibikombe bya shampiyona.

Cristiano Ronaldo kandi niwe ufite Ballon d’Or nyinshi mu mateka, aho afite eshanu, anganya Lionel Messi.

Yavuye muri Real Madrid ariwe umaze kuyitsindira ibitego byinshi, nyuma yo gutwara ibikombe bitatu bikurikirana bya Champions League.

Cristiano afite Ballon d’or eshanu
Lionel Messi nawe afite Ballon d’or eshanu

Leave a Reply