Kiyovu Sports idafite Ndoli Jean Claude irahagaruka i Kigali yerekeza i Huye aho ifite umukino ubanza wa 1/8 mu gikombe cy’Amahoro, umukino uteganyijwe ku isaha y’i saa cyenda.
Kiyovu Sports yakoze imyitozo ya nyuma ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Kamena, aho yiteguraga umukino ubanza wa 1/8 igomba guhuramo na Mukura Voictory Sports kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Kamena, umukino uza gutangira ku isaha ya saa cyenda ukabera kuri stade mpuzamahanga ya Huye.
Mu kiganiro na Alain Kirasa Utoza Kiyovu Sports, yemeje ko Ndoli Jean Claude, Yamini Salum na KaLisa Rachid aribo bakinnyi adafite ubwo ikipe ye iza kuba icakirana na Mukura mu gikombe cy’Amahoro.
Yagize ati “ Ndoli yagize ikibazo mu muryango we ntabwo tumufite kuva shampiyona yarangira. Yamini Salum afite imvune na we ishobora gutuma amara igihe hanze mu gihe Kalisa Rachid na we ahari, ariko ntabwo ameze neza ijana ku ijana.”
Aya makipe agiye guhura muri 1/8 cy’igikimbe cy’Amahoro niyo amaze imyaka myinshi muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, dore ko Mukura ariyo yavutse mbere mu 1963 naho Kiyovu Sports ikavuka mu 1964.
Indi mikino ya 1/8 mu gikombe cy’Amahoro iteye itya;
Kuwa Gatatu tariki 12 Kamena
Mukura VS vs SC Kiyovu (Stade Huye,
15h00)
Etoile de l’est FC vs Police FC (Ngoma, 15h00)
Gicumbi FC vs Espoir FC (Gicumbi, 15h00)
Intare FC vs Bugesera FC (Stade de Kigali,
15h00)
Kuwa kane tariki 13 Kamena
APR FC vs AS Kigali (Stade de
Kigali, 15h00)
Marines FC vs Rayon Sports FC (Stade Umuganda,
15h00)
Gasogi United vs Rwamagana City FC (Mumena
Stadium, 15h00)
Hope FC vs Etincelles FC (Rutsiro, 15h00)
Uwiringiyimana Peter