Perezida w’impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF Ahmad Ahmad yatawe muri yombi n’ibiro bikuru bisihinzwe kurwanya ruswa ndetse no kwita ku mikoreshereze y’imari.
Ibyo biro bimushinja gutanga isoko kuri kompanyi imwe ikora imyenda ya siporo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Iri soko bivugwa Ahmad Ahmad uyobora CAF mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’iryo yahaye ikompanyi y’abadage yitwa Puma yagombaga kohereza bimwe mu bikoresho by’imyambaro ya siporo muri CAF ariko ibyo bikoresho bikaba byari bitujuje ubuziranenge.
Mu byo aregwa kandi harimo kuba yarasinye ku mwanzuro w’itangwa ry’amafaranga agera kuri miliyoni 830 z’amapawundi zahawe iyi kompanyi ya PUMA, gusa Ahmad Ahmad we yemeze ko uyu mwanzuro atawufashe wenyine kuko bgo yawufashe arikumwe na comite yose ya CAF.
Uyu mugabo w’imyaka 49 yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 6 Kamena ubwo yari kuri Hotel imwe yo mu Bufaransa, aha hakaba harimo kubera inama ya FIFA ihuza abayobozi b’impuzamashyirahamwe y’umupira w’amahuru ku Isi hose.
Turacyakurikirana iyi nkuru…
Uwiringiyimana Peter