Sena yatuwe uruhuri rw’ibibazo biri muri siporo mu Rwanda

Amashyirahamwe y’imikino itandukanye mu Rwanda, yatakambiye Sena y’u Rwanda ngo iyakorere ubuvugizi kuri guverinoma, kugira ngo uruhuri rw’ibibazo biri mu rwego rwa siporo mu Rwanda bibonerwe ibisubizo.

Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Werurwe 2023, Sena y’u Rwanda yari yatumije inama nyungurana bitekerezo ku ruhare rwa siporo mu guteza imbere urubyiruko.

Ukurikije ishusho ry’imbogamizi ziri mu mashyirahamwe y’imikino mu Rwanda afatwa nka kizigenza imbere no hanze y’igihugu, biroroshye kwanzura ko icyuho kiri muri siporo y’u Rwanda mu byiciro byose gishingiye ku bikorwaremezo bikiri iyanga n’ibikoresho byafasha abakinnyi kuba abanyamwuga, bisaba ingengo y’imari y’umurengera.

Nizeyimana Mugabo Olivier ni Perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda(FERWAFA) naho Mureshyankwano Marie Rose ni senateri.

Nizeyimana Mugabo Olivier yagize ati “Ibikorwaremezo bidahagije ndetse n’ibihari hakaba hari uburyo tubona byakoreshwa neza cyangwa byabyazwa umusaruro kurenza uko bimeze.”

Senateri Mureshyankwano we ati “Noneho hari ikindi kibazo tugenda tubona cy’ahantu hahoze ibibazo cyangwa amasitade wenda atari yubatse yubakwaho ibindi bikorwaremezo, kandi ya masitade ntagire aho yimurirwa. Ibyo bikorwaremezo wenda nabyo biba bifite agaciro ndavuga nk’i Gatwaro hubatswe urwibutso rwa Karongi, ariko hakabaye harashatswe ahandi hakubakwa icyo kibuga”

Uretse mu mupira w’amaguru ufatwa nka siporo ihatse izindi mu Rwanda n’izindi siporo zibarirwa muri 30 zizwi mu Rwanda kandi zihagarariwe, ibibazo bisa naho ari bimwe birimo ubuke bw’ibibuga, ibikoresho bidahagije kandi bihenze.

Urugero ruto ni nko ku mukino wo gusiganwa ku magare kuri ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa 5 muri Afurika rwarahoze ku wa 3, ariko uwo mukino ntukinwa mu mashuri kandi n’ibikoresho ukenera birahenze ku gipimo cy’aho umukinnyi umwe kugira ngo asiganwe yujuje ibisabwa, agomba kuba yatakajweho miliyoni 3 z’u Rwanda kandi ibikoresho by’igare n’ibibisimbura bikaba bigurwa muri za miliyoni nyinshi.

Hari abagira uruhare mu iterambere rya siporo bahereye ku kurera abana bato, basabye sena y’u Rwanda kubakorera ubuvugizi kugira ngo ibikoresho bya siporo byinjizwa mu Rwanda bisonerwe imisoro, kandi bishyirirweho nkunganire  ndetse hahashyirwaho urwego ruhuriza hamwe ibikorwa bya siporo nk’uko bikorwa mu zindi nzego zo mu gihugu.

Habimana Hamdan akuriye ihuriro ry’amarerero 200 y’abana bakina batozwa umupira w’amaguru mu Rwanda, mu gihe Kwisanga Janvier ayobora ikipe ya Impesa FC yo mu cyiciro cya kabiri muri ruhago.

Kwisanga yagize ati “Ikigaragara buri wese akora ibye n’undi agakora ibye, mu gihe twaba tubikora muri ubwo buryo tudahuza, tudafite icyerekezo kimwe, tuzahora buri munsi mu bibazo bidafite ibisubizo.”

Habimana Hamdan we ati “Nk’ubuvugizi mwadukorera nka sena muri guverinoma no muzindi nzego zibishinzwe, ni uko habaho nkunganire mu bikoresho bya siporo kugira ngo tworoherwe. Iyo misoro ibaye ivuyeho ndetse na leta ikagira uruhare mu gufasha abafite ubushake kugira ngo siporo ibe yatera imbere.”

Minisiteri ya Siporo yemera ko ibibazo byose biri mu rwego rwa siporo bifite umuzi uturuka ku mikoro adahagije kuri leta, mu gutera inkunga amashyirahamwe ya siporo amwe n’amwe.

Icyakora Minisitiri wa siporo, Aurore Munyengaju Mimosa, ashyira mu majwi abikorera kugira ubwoba bwo gushora muri urwo rwego no kugira ubumenyi buke mu gucuruza muri siporo.

Yagize ati “Ariko biragaragara ko hari abakitinya mu gushora imari mu bikorwa bya siporo, n’ubumenyi budahagije mu gucuruza ibikorwa bya siporo.”

Icyakora bamwe mu bashoye imari muri siporo bo bahera ku nzitizi ziri muri uru rwego, mu kugaragaza ishingiro ry’ubwoba bw’abatinya gushora imari muri uru rwego.

Inshuti Fidele aturuka muri Dream Team Academy naho Mudaheranwa Shafi ni visi  Perezida wa Gorilla FC.

Inshuti Fidele yagize ati “Nawe uratekereza ukavuga ngo nshobora gushora aya mafaranga muri iki gikorwa ukabona ntazagaruka.”

Mudaheranwa Shafi we ati “Oya kunguka ubu ntabwo bishoboka ninako ‘business’ y’umupira ikorwa. Haba harimo n’ubwoba bw’uko n’iyo nyungu itazaboneka bitewe n’ibyo babona”

Kuri ubu abantu batunzwe na siporo nk’umwuga mu Rwanda ntabwo bazwi, icyakora Minisiteri ifite mu nshingano urwo rwego, ivuga ko iri gukora ubushakashatsi kugira ngo ibamenye nyamara intego ya guverinoma ari uko umwaka 2030 siporo izaba ari urwego rutanga inyungu kubayikora, rukungahaye ku bunyamwuga kandi rwihagije mu bukungu.

Tito DUSABIREMA