Mu rubanza rwa Mico ukekwaho ibyaha bya Jenoside hasobanuwe icyaha ku kindi mubyo akurikiranyweho

Mu rubanza ubushinjacyaha buregamo Jean Paul Micomyiza woherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden akaba aregwa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi buvuga ko Micomyiza yasambanyije abagore batandukanye ku gahato

 Mu iburanisha  ubushinjacyaha bwihariye umwanya busobanura icyaha ku kindi, bwahereye ku cyaha  cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside

Ubushinjacyaha bwifashishije inyandiko mvugo z’abatangabuhamya batandukanye bashinja Jean Paul Micomyiza alias Mico.

Ubushinjacyaha ku rwego rw’igihugu buhagarariwe na ‘Bonaventure Ruberwa’  bwavuze ko Mico, yagiye agira uruhare rutandukanye mw’iyicwa ry’abatutsi benshi bamwe muri bo aranabica.

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico yagiye ajya mu bitero bitandukanye byishe abatutsi benshi.

Umushinjacyaha Ruberwa yavugaga ko Mico hari igitero yayoboye cyagiye guhiga abatutsi bigaga muri Kaminuza nkuru y’u Rwanda babashyira abasirikare babicira mu ishyamba rya Arbertum.

Ubushinjacyaha bwavuze ko hari umutangabuhamya washinje Mico ko yari umwe mu bantu batoranyijwe bajya mu mahugurwa kuri sitade Kamena bigishwa imbunda kuburyo yanayigendanaga ari no kuri bariyeri

Umushinjacyaha Ruberwa Bonaventure yavuze ko Mico hari umunyeshuri yishe nyuma yaho amusabiye imbabazi akazimwima

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yagiye guhiga abatutsi mu ishyamba rya Arbertum bakicwa n’interahamwe ariwe uzihaye amabwiriza

Mico kandi havuzwe ko yashinze bariyeri Kwa se afatanyije n’abandi  yiciweho abatutsi batandukanye kandi benshi

Ubushinjacyaha bwavugaga ko Mico hari abamubonye kuri bariyeri afite imbunda anambaye ishati ya gisirikare.

Bwavuze kandi ko Mico yayoboye igitero kijya kwica abatutsi, umwe mu bantu agerageza kubabuza kubica maze Mico nawe ngo icyo gihe yagize ati “Ko abatutsi Imana yabakuyeho amaboko wowe urarwana ni iki?”

Umushinjacyaha Ruberwa yavuze ko ubwo interahamwe zajyaga kwakira Papa mu Rwanda ziyobowe na Mico zatoranyije abatutsi zijya kubica

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico hari umutangabuhamya wamubonye afite inkota iriho amaraso, Mico kandi ngo yari kuri bariyeri afite ubuhiri bwiswe nta mpongano y’umwanzi aho ubushinjacyaha bwemeza ko mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi 1994 Mico yahindutse cyane agirira urwango abatutsi kandi yarafite imbaraga zikomeye kuburyo umututsi atashakaga ko apfa atapfaga

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yashoreye umugore uhetse uruhinja umurundi witwa Salvator asaba ko urwo ruhinja rutakwicwa maze Mico we avuga ko “Uruhinja rw’umututsi narwo rugomba gupfa kuko na Rwigema yabateye kandi yahunze ari uruhinja” ku bw’amahirwe rwaje kurokoka ubu rwaranakuze

Ubushinjacyaha ku cyaha cy’ubufatanyacyaha muri jenoside busoza buvuga ko Mico yagaragaje ubushake bwo gukora icyaha ubwo yafatanyaga na bagenzi be agashinga bariyeri kwa se akanayiyobora bakica abatutsi bazira ubwoko bwabo kandi Mico akaba yarafite urutonde rw’abazicwa kandi  yanagize uruhare mugupfa kwabo abandi akabiyicira we ubwe

Ubushinjacyaha buvuga ku cyaha cyo gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, bwavuze ko Mico afatanyije n’abandi taliki ya 20/06/1994 basambanyije ku gahato umunyeshuri w’umutusikazi  wigaga muri kaminuza y’u Rwanda kandi bari banamufungiye mu iduka ari naho bamusambanyirije maze bararenga banamuca imyanya ye y’ibanga bakoresheje akuma gasanzwe gakata indabyo ‘Secateur’ bibera mu murenge wa Ngoma mu karere ka Huye.

Ubushinjacyaha kandi bwavuze ko Mico yasambanyije abantu batandukanye agira naho abacuza baragenda bageze nzira bahura n’Inkotanyi zirabambika.

Ubushinjacyaha bwavugaga mu mazina abo Mico yagiye asambanya ku gahato abandi bagahabwa andi mazina kubera umutekano wabo  harimo n’umukobwa w’imyaka 16 y’amavuko

Micomyiza Jean Paul alias Mico yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Sweden aregwa ibyaha bitandukanye birimo icyaha cya jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri jenoside no gusambanya abagore ku gahato nk’icyaha kibasiye inyokomuntu, ibyaha uregwa arabihakana.

Micomyiza Jean Paul mu mwaka wa 1994 yari umunyeshuri muri kaminuza nkuru y’u Rwanda yiga mu mwaka wa kabiri, aburanira mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda yunganiwe na Me Mugema Vincent yahawe n’urugaga rw’abavoka na Me Karuranga Salomon Mico yiyishyurira.

Biteganyijwe ko taliki ya 19 Nyakanga 2023 niba nta gihindutse urubanza ruzasubukurwa.

Theogene NSHIMIYIMANA