Perezida Yoweri Museveni wa Uganda bamusanzemo Covid-19, ariko ameze neza kandi akomeje inshingano ze mu gihe arimo gufata imiti, nk’uko byatangajwe minisiteri y’ubuzima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Kamena 2023, Umunyamabanga uhoraho muri iyo minisiteri, Diane Atwine, yatangaje kuri Twitter ko Perezida Museveni yanduye Covid-19.
Ati “Uyu munsI, Perezida bamusanzemo Covid-19. Ni nyuma y’uko yari yagize ibimenyetso bimeze nk’ibicurane byoroheje. Gusa ameze neza kandi akomeje imirimo ye bisanzwe.”
Kuri uyu wa Gatatu kandi ubwo yagezaga ijambo ku nteko ishinga amategeko, Perezida Museveni w’imyaka 78, yavuze ko ashobora kuba yaranduye Covid kuko mu gitondo yumvise akabeho, bigatuma asaba ko bamupima.
Yavuze ko ibipimo bibiri muri bitatu byerekanye ko ntayo afite, ariko ategereje igisubizo cy’ikindi cya gatatu.
Yagize ati “Ndacyekwaho corona none mpagaze hano. Niyo mpamvu mwabonye nza mu modoka itandukanye n’iya Mama (Janet Museveni).”
Perezida Museveni ni umwe mu bategetsi bagifata ingamba zikomeye mu kwirinda Covid, aboneka kenshi mu bandi yambaye agapfukamunwa, kandi abantu yakiriye akenshi bicara kure ye.
Ubwo Covid yari irembeje Isi, Uganda iri mu bihugu byari bifite amabwiriza akarishye yo kuyirinda arimo imikwabu, gufunga amashuri n’ubucuruzi, gufunga imipaka, n’ibindi.
Iki gihugu cyongeye gufungura ibintu byose neza mu 2022.