Ibitaro bitungwa agatoko gusiragiza abemerewe gukuramo inda bashaka iyo serivise

Abagize Sosiyete sivile basabye ibitaro kudasiragiza abashaka serivise zo gukuramo inda, kuko bishobora gutuma hari benshi mu babyemerewe n’itegeko bakuramo inda mu buryo bwa magendu.

Byagarutsweho kuri uyu wa 29 Ukwakira 2021, ubwo abayobozi mu nzego z’ibanze mu Karere ka Gasabo, bahugurwaga kubyo amategeko avuga ku gukuramo inda.

Mu Rwanda abemerewe gukuramo inda ni abatewe inda bakiri abana, abafashwe ku ngufu, abashyingiwe ku ngufu, uwatewe inda na mwenewabo wa hafi, n’inda ibangamiye ubuzima bw’umubyeyi cyangwa umwana, kandi ukeneye iyi serivise muri aba ntasabwa ibimenyetso by’impamvu ashaka gukuramo.

Nubwo bimeze gutya ariko hamwe na hamwe abashaka gukuramo inda babyemererwa n’itegeko basiragizwa n’abaganga, kandi ngo ibi bigira ingaruka zikomeye nkuko Alphonse Rutarindwa ukuriye Ishami ry’ubuzima mu Karere ka Gasabo abigaragaza.

Ati “Ngira ngo hari nk’urugero baduhaye aho titileri wa Remera (ikigo nderabuzima), avuze aho umwana yatwaye inda ya musaza we agera ho yiyahura. Nimurebe uriya mukobwa aje akugana ntugire umwanya wo kumwumva, nawe waba ugize uruhare mu gutuma agira ikibazo.”

Abagize Sosiyete Sivile nabo bagaragaza gusiragiza abashaka serivise zo gukuramo inda babyemererwa n’itegeko, bishobora gutuma babikora mu buryo bwa magendu bigateza ingaruka zirimo n’urupfu.

Ku bw’ibyo ngo ibitaro ari nabyo byemerewe gutanga serivise bikwiye kubahiriza amategeko.

Mporanyi Theobald ni Impuguke mu buzima y’umuryango uharanira uburenganzira ku buzima HDI.

Ati “Iteka rya Minisitiri rirabisobanura neza, ibyo bagomba kubasaba n’ibyo batagomba kubasaba. Icya mbere ni uko ntawe usabwa ibimenyetso iyo agiye gusaba iyo serivise (gukuramo inda) kwa Muganga, icya kabiri ntawe usabwa urupapuro rwa taransiferi rwo kwa muganga kandi bigasobanuka neza, bikavanaho kwitiranya kuvanamo inda mu Rwanda kuko ari icyaha n’abo ngabo bahawe uburengenzira n’itegeko kubera impamvu twavuze haraguru.”

Hari abaturage nabo bamaze igihe bagaragaza ko ukeneye gukuramo abyemerewe n’amategeko adakwiye gusiragizwa.

Ati “ Umwana ni impfubyi ni mutoya bamuteye inda, kuzajya kuzamuka azamuka ajya gushaka uwo mudogiteri biragoye, kuko hari igihe ajya kumenya ko anatwite igihe cyararenze.”

Abayobozi b’Ibitaro bo bagaragaza ko gusiragiza abashaka gukuramo inda babyemererwa n’itegeko, ngo ahanini byaterwaga no kudasobanukirwa neza icyo amategeko avuga ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.
Major Dr MUNYEMANA Ernest ni umuyobozi w’ibitaro bya Kibagabaga.

Ati “Ibyo ngira ngo ni nayo mpamvu twaje mu mahugurwa twajemo uyu munsi. Ni ukugira ngo ahari imbogamizi zose tubashe kuzikuraho, ndibaza ko nyuma y’aya mahugurwa abaganga bari hano, abayobozi b’ibigo nderabuzima bari hano inzego z’umutekano ziri aha ngaha, iyo niyo mpamvu amahugurwa abaho kugira ngo abantu barebe aho ibintu bitagenda neza babashe kubinoza.”

Hashize igihe umuryango HDI uzenguruka uturere tw’igihugu, abagize inzego z’ibanze basobanurirwa uburenganzira ku buzima bw’imyororokere, n’icyo amategeko avuga ku kutaryozwa icyaha cyo gukuramo inda.

Ibi gamije gukumira ingaruka ziterwa no kutamenya icyo amategeko avuga ku gukuramo inda.

Daniel HAKIZIMANA