Urukiko rwakatiye Kanyankole wayoboraga BRD imyaka itandatu

Uwahoze ari umuyobozi wa Banki nyarwanda itsura amajyambere, BRD Kanyankole Alex yahamijwe ibyaha byo kwakira ruswa hagamijwe gukora ibinyuranije n’amategeko.

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwamukatiye igifungo cy’imyaka itandatu.

Umucamanza yavuze ko urukiko rushingiye ku mategeko ateganya ibihano kuri ibi byaha, rwemeje ko Kanyankole Alex ahamwa n’icyaha cyo gusaba no kwakira impano cyangwa indonke kugira ngo hakorwe ibinyuranyije n’amategeko.

Mu maburanisha yabanje, Ubushinjacyaha bwashinje Kanyankole ibyaha yakoze ayobora BRD, kuva ku wa 3 Nyakanga 2013 kugera mu 2017 aho yareganwaga na Kalema Juvenal wahoze ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe inguzanyo muri BRD, Uyu Kalem Juvenal we aburana adafunze.

Kanyankole Alex yanahamwe kandi n’icyaha cyo gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha.

Rwemeje ko Kalema Juvenal adahamwa n’icyaha cyo kwakira indonke cyangwa impano hagamijwe gukora ibinyuranyije n’amategeko ndetse no gufata ibyemezo bishingiye ku itonesha.

Umucamanza yakomeje avuga ko Urukiko ruhanishije Kanyankole igifungo cy’imyaka itandatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 22Frw.

Kanyankole yahawe igihe kingana n’ukwezi cyo kuba yajuririra igihano yahawe.

Leave a Reply