Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yavuze ko ashobora gushyira iherezo kuri Iran, nyuma y’aho Leta ya Tehran yo yavuze ko idashyigikiye intambara kandi ko nta gihugu cya kibeshya ko iyo ntambara yagihira.
Nyuma y’iminsi micye avuze ko yiteguye ibiganiro, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika Donald Trump yishongoye kuri Iran, avuga ko icyo gihugu cya kisiramu gishobora gusenywa bikomeye ni gikomeze kitambika inyungu z’Amerika mu gace.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter yagize ati “ Niba Iran ishaka imirwano, rizaba ari ryo herezo ryayo. Ntuzagire icyo ukangisha Amerika na rimwe.”
Uku gushyamirana kuje nyuma y’ibitero byagabwe ku bwato bw’amavuta bwo muri Arabia Saouditte mu cyumweru gishize, n’iraswa ry’igisasu cya rocket ku munsi w’ejo ku cyumweru mu gace karinzwe cyane ka “Green Zone” kari mu murwa mukuru wa Iraq, Baghdad, agace kubatsemo inyubako nyinshi za leta na z’amabasade.
Igisirikare cya Iraq cyavuze ko ntawakomerekeye muri ibyo bitero, kandi ko nta n’urakigamba.
Muri iyi minsi umwuka hagati y’ibihugu byombi utameze neza, Leta ya Washington yohereje ubwato bw’intambara bunini mu kigobe cy’Abaperise n’indege z’intambara zo mu bwoko bwa B-52 mu ntangiriro z’uku kwezi, n’izindi ntwaro nyinshi.
Kuwa Gatatu w’icyumweru gishyize, Amerika yasabye ko abantu badafite inshingano zikomeye muri ambasade y’Amerika i Baghdad no muri ‘consulat’ yabo iri imu mujyi wa Erbil bajyenda, bavuga ko bashobora kugirirwa nabi n’imitwe ifashwa na leta ya Iran iri muri Iraq. Gusa nta kindi kirenze cyatangajwe.