Ishyaka riri k’ubutegetsi NRM ryiyunze ku mashyaka atavuga rumwe naryo, ribaza komosiyo y’amatora icyo yagendeyeho ivuga ko hatazabaho kwiyamamaza kweruye, abakandida bahura n’abaturage ahubwo igahitamo ko bizakorwa hifashishijwe itangazamakuru.
Mu kiganiro cyahuje amashyaka muri iki gihugu, umunyamabanga mukuru wa NRM madame Justine Kasule Lumumba, yasabye ko iyi komisiyo izana abahanga bakaba aribo basobanura ibi bintu kuko ngo byuzuyemo urujijo.
Uyu mugore wari waje ahagarariye Perezida Museveni muri iyi nama yavuze ko urebye abantu baba buzuye mu mujyi wa Kampala, bigoye ko wavuga ko abantu batazegerana kandi naho begeranye bigaragara kandi ntihagire ubwandu buboneka.
Madame Kasule avuga ko izi mpinduka zagize ingaruka zikomeye ku mitwe ya poltiki ngo ni nayo mpamvu ishyaka riri k’ubutegetsi ryari ryarifashe kugira icyo rivuga.
Ikinyamakuru the Daily Monitor cyanditse ko mu bandi banyapolitiki bari bitabiriye harimo na General Mugisha Muntu wakinnye amashusho yerekana ko ahenshi muri Kampala ubuzima bukomeje, ibyakozwe n’iyi komisiyo ari ukurengera
Ishyaka FDC rititabiriye ibi biganiro, ryavuze ko ryanze kujya kwirirwa rinywa icyayi n’agakawa muri hoteli haganirwa ibintu bidafite 12.
Komisiyo y’amatora yavuze ko uyu mwanzuro yawufashe igamije gutuma amabwiriza yo kwirinda covid-19 yubahirizwa, ngo izazana abahanga bayigiriye inama babyerekane. Abatavuga rumwe na leta baravuga ko niba badashaka ko biyamamaza mu baturage, amatora bakwiye kuyigizayo.