Kenya:Perezida w’Ishyaka ANC yahakanye ibyo kujya muri Guverinoma ya Uhuru

Umunya politiki Musalia Mudavadi Perezida w’ishyaka Amani National Congress  yahakanye amakuru yavugaga ko yaba yaraganiriye na Perezida Uhuru Kenyatta, akamusogongeza ku mupango afite wo guhindura guverinoma, akagororera amashyaka aherutse kumwiyungaho.

Uyu munyapoltiki yabwiye ikinyamakuru The Daily Nation ko Kenyatta ari isnhuti ye, kuri ubu akaba ntacyo aramubwira.

Gusa bwana Mudavadi yumvikana nk’unyotewe kwicara mu ntebe iruta izindi mu gihugu, yavuze ko n’ubwo yabimubwira atabyemera ngo yigeze kubikora arabyicuza.

Uyu mugabo uzwi muri Politiki ya Kenya yibukije ko yigeze kwemerera mu 2002 uwari perezida Daniel Moi akamutwara muri guverinoma amubujije kwikorera ku giti cye nk’ishyaka, amugira visi perezida amezi 3 gusa, agatakaza umwanya yarafite mu nteko.

Ngo byamuhaye isomo ku buryo nta wakongera kumushuka, kuko nawe umwanya wa Perezida muri 2022 nawe arawunyotewe agakorera miliyoni 50 z’abaturage. Ngo uwo Kenyatta azafata n’ubundi ntacyo bizamara kuko asigaje imyaka 2 ku butegetsi gusa.

Birahwihwiswa ko Kenyatta yaba ashaka gushukisha imyanya abatumva gahunda afite muri 2022.