171 bagaragaje ingengabitekerezo mu minsi 100 yo Kwibuka ku nshuro ya 26

Komisiyo y’igihugu y’ubumwe n’ubwiyunge iravuga ko Ihangayikishijwe  n’imibare y’abagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibisa na yo mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Imibare y’iyi Komisiyo y’agateganyo igaragaza ko  abantu 171 Ari bo bagaragaye ibyo byaha ugereranije n’abasaga 200 babigaragayeho umwaka ushize.

N’ubwo imibare y’abagaragayeho ibyaha by’ingengabitekerezo n’ibisa nayo mu bihe byo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe abatutsi   mu mwaka wa 2019 biruta ibyagaragaye muri uyu mwaka, igihangayikishije Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge n’uko 171 bagaragayeho ibyo byaha nyamara igihe kinini cyo Kwibuka muri uyu mwaka abantu bari mu ngo zabo kubera icyorezo cya Covid-19.

REBA MU MASHUSHO KU BURYO BURAMBUYE: