U Rwanda rwamaganye ijambo Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye aherutse kuvugira i Kinshasa, akangurira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika ubutegetsi bw’Igihugu, ruvuga ko ribiba amacakubiri mu Banyarwanda kandi rikaba intambamyi mu bijyanye n’amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashize hanze kuri uyu wa Mbere, yavuze ko “Perezida Ndayishimiye wari uri gukorera mu nshingano afite nk’Umuyobozi w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ushinzwe urubyiruko, amahoro n’umutekano, mu birori byari birimo ibirango by’uyu muryango, yavuze ibintu byinshi bidafite ishingiro ndetse n’ibirego rutwitsi bigamije kubiba amacakubiri mu Banyarwanda no gutambamira amahoro n’umutekano mu Karere k’Ibiyaga Bigari.”
Guverinoma yagaragaje ko “Abanyarwanda baharaniye gushimangira ubumwe n’iterambere ry’Igihugu. Urubyiruko rw’Abanyarwanda rwakira aya mahirwe, ndetse rugira ibintu ibyarwo ku buryo rugira uruhare mu kubaka ejo hazaza heza harwo.”
Yakomeje ivuga ko “biteye inkeke kuba umuntu yahamagarira urubyiruko rw’u Rwanda guhirika Guverinoma yarwo, ko ariko kuba byakorwa n’Umuyobozi w’Igihugu cy’igituranyi, abikoreye ku birango by’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, ari ukudashishoza gukomeye no guhonyora amahame y’uyu Muryango.”
U Rwanda ruvuga ko “nta nyungu rufite mu guteza umwuka mubi n’abaturanyi”, rugashimangira ko “ruzakomeza gukora n’abafatanyabikorwa mu Karere no hanze yako mu kwimakaza ituze n’iterambere”.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rije nyuma y’amasaha make, Perezida Ndayishimiye avuze ko azakomeza gukora ibishoboka byose agafasha urubyiruko rw’u Rwanda kwibohora.
Itangazo rya leya y’u Rwanda yikoma perezida Ndayishimiye uhamagarira urubyiruko gukuraho ubutegetsi
Aya magambo ya Ndayishimiye y’ubushotoranyi ku Rwanda, yayavuze ku Cyumweru, tariki 21 Mutarama mu 2024, mu kiganiro yagiranye n’urubyiruko rusaga 500 i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Perezida Ndayishimiye yumvikanye abwira uru rubyiruko ko abaturage bo mu Karere babanye neza, ko ikibazo ari abo yise abayobozi babi.
Yakomeje avuga ko yiteguye gukomeza urugamba arimo kugeza n’Abanyarwanda batangiye kotsa igitutu ubuyobozi bwabo.
Ati “Mu Karere abaturage babanye neza, ndabizi neza ko nta bibazo biri hagati y’abaturage, ahubwo ikibazo ni abayobozi babi. Urugamba turimo rugomba gukomeza kugeza ubwo n’abaturage b’u Rwanda nabo batangiye kugaragaza igitutu kuko ntekereza ko urubyiruko rw’u Rwanda rudashobora kwemera gukomeza kuba imfungwa mu karere.”
Iyi mvugo ya Ndayishimiye ishimangira ko yiteguye gutanga umusanzu mu guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda mu cyo yise ‘kubohora urubyiruko rwagizwe imfungwa’, isa n’iyunga mu ya mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi wagiye agaragaza kenshi ko arajwe ishinga no gukuraho ubuyobozi bw’u Rwanda.
Mu mpera za 2023 nibwo umwuka mubi wongeye gututumba hagati y’u Rwanda n’u Burundi, nyuma y’uko Perezida Ndayishimiye yumvikanye avuga ko iki gihugu cy’igituranyi gishyigikira Umutwe wa RED- Tabara urwanya ubutegetsi bwe.
Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure, rushimangira ko nta nyungu rufite mu guhungabanya umutekano w’u Burundi, cyane ko ahubwo hari hashize igihe rushyikirije iki gihugu, bamwe mu barwanyi b’umutwe wa RED Tabara barwinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Kuva icyo gihe Perezida Ndayishimiye asa n’uwiyunze kuri mugenzi we, Félix Tshisekedi, umaze igihe kinini yarijunditse u Rwanda.
Kugera ubu umuryango wa Afrika Yunze Ubumwe nturagira icyo utangaza ku byavuzwe na perezida w’u Burundi.