Perezida Kagame yagaragaje uko EAC yakwihaza idategereje inkunga y’amahanga

Perezida Paul Kagame yasabye abagize inteko ishingamategeko ya Afurika y’iburasirazuba bateraniye i Kigali mu nteko ya kane, kugira uruhare mu gushaka ishoramari rishyigikira imishinga ihuriweho yagiye idindira ndetse no kwishyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango bigize umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Kuva tariki ya 23 Ukwakira kugera ku ya 5 Ugushyingo, Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba irimo guteranira mu Rwanda, nk’uko biteganywa n’amageko.  Ibikorwa by’inteko ya kane biri kwibanda ku masezerano agamije guteza imbere umuryango w’afurika y’iburasirazuba.

Icyakora nkuko abagize inteko rusange y’afurika y’iburasirazuba babigaragaza, hari byinshi byari byitezwe ku muryango bitagezweho birimo gukuraho amahoro ya gasutamo, ifaranga rimwe n’ibindi bitakunze.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya EALA, Martin Ngoga agaragaza ko mu gihe hakiri kutumvikana kw’ibihugu binyamuryango bizagorana kugera ku ntego uyu muryango wihaye ubwo washingwaga.

Perezida Paul Kagame avuga ko habayeho ubwumvikane no gushyira hamwe kw’ibihugu binyamuryango, uyu muryango hari byinshi wageraho udategereje imfashanyo y’amahanga.

Yagize ati“Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kugeza ubu ntiyihagije ku ngengo y’imari. Bikadindiza imishinga na gahunda zitandukanye. Nk’abafatanyabikorwa rero, tugomba gushyira hamwe tugashaka uburyo burambye bwo kubona amikoro bizatuma twiharira ububasha ku bukungu bwacu no kurambya ku bufasha bw’amahanga.”

Perezida Kagame agaruka ku kutubahiriza amasezerano kwa bimwe mu bihugu binyamuryango agaragaza ko bigomba kugira ingaruka ku hazaza h’ubukungu bw’ibihugu byose nkuko bisangiye ibibazo bimwe ariko akagaragaza ko ubushake bwa politiki aricyo gisubizo.

Yagize ati“Nubwo hari intambwe nziza imaze guterwa mu bijyanye no gukuraho amahoro ya gasutamo, hari bimwe bigisoreshwa. Ibi bikoma mu nkokora uburuzi bwambukiranya imipaka kandi aribwo shingiro ry’iterambere ryacu ry’ejo hazaza. Aha rero ubushake bwa politiki nicyo gisubizo.”

Inteko ya Kane yatangiye imirimo muri 2017 izasoza Manda yayo  y’imyaka 5 tariki 17 ukuboza uyu mwaka.

Nubwo hari ibyagiye bikoma mu nkora ibikorwa by’inteko ishingamategeko y’afurika y’iburasirazuba, Perezida EALA, Martin Ngoga avuga ko mu byumweru bike basigaje haricyo bazasiga bakoze gifatika.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad