Hirya no hino mu magereza yo mu Rwanda hari imfungwa zakatiwe gufungwa iminsi 30 y’agateganyo, ariko kuri ubu iyo minsi ikaba yarerenze igera ku myaka. Abafite ababo bafunze muri ubwo buryo bakavuga ko ibi ari akarengane.
Imwe mu miryango ifite abantu bayo bafunzwe muri ubu buryo baragaza ko ibi ari karengane.
Nkuyu muturage ngo umwana we amaze imyaka itatu afunze byagateganyo.
Umukecuru “ Ikibazo mfite ni umwana mfite ufunze ariko n’ubu ntaraburana ngo ari ku minsi 30. Iyo abantu bamusuye avuga ko akatiye by’agateganyo, ntarajya mu rukiko ngo aburane bigaragare, ngo akatirwe cyangwa se abe umwere.”
Bamwe mubaturage bagaragaza ko ari akarengane, kuba ucyekwaho icyaha ashobora kumara igihe kini afunze byitwa iminsi 30 yagateganyo.
Umwe ati “Ugategereza ngo umuntu akatiwe iminsi 30, ntiyakatiwe ngo abimenye, ntabwo yabaye umwe ngo atahe.”
Undi ati “Numva ko bafata nk’umuntu bakamufunga iminsi 30. Mu byukuri ugategereza, ukumva ari ikibazo ahubwo njye nkibaza iyo bamukatiye nk’imyaka ibiri ugasanga yaramaze nk’itatu bigenda bite?”
Undi nawe ati “Icyo nabasaba bajye bamanuka hasi aho ikibazo kiba cyabereye, hanyuma ikibazo bakagituruka imuzi, bakarenganura uriya muntu.”
Imiryango iharanira uburengenzira bwa muntu nayo iragaragaza guterwa impungenge n’uburyo mu magereza yo mu Rwanda, hari imfungwa zimaze igihe zifunzwe zitaraburana byitwa ko zigifunze iminsi 30 yagateganyo.
John Mudakikwa, umuyobozi w’umuryango CERULAR uhanira ko amategeko yubahirizwa, arabisobanura.
Ati “Ibijyanye no gutanga ihazabu umuntu akaburana adafunze bikarushaho kuba byatangira gushyirwa mu bikorwa, no gukoresha uburyo bw’udukomo. Ubucamanza bukongeramo imbaraga mu kuburanisha abantu bose, baba bakurikiranyweho kuri ya minsi 30.”
Ku ruhande rw’ubushinjacyaha bukuru bwa Repubulika bwo bugaragaza ko iyo busabye ko iminsi 30 yagateganyo yigifyungo yongerwa bubitangira ibisobanuro bifatika.
Marius Jules Ntete Ni Umugenzuzi Mukuru w’Ubushinjacya
Ati “Ntabwo ari twebwe nk’ubushinjacyaha tuvuga ngo hari ibikubura ngo tugumane umuntu. Nta n’ubwo aba akiri mu maboko yacu, ahubwo dusubira mu rukiko tukavuga ngo dore muri ya minsi 30 hari ibyo twabashije kwegeranya, turabona hari ibikibura. Itegeko ridutegeka kugaragza ibikibura, icyo gihe itegeko rivuga ko niba dukeneye iminsi 30 yiyongera kuri ya yindi 30, urukiko ruratwemerera cyangwa rukanatwangira, kuko hari igihe tujya gusaba iminsi 30 urukiko rukabitwangira, ruti igihe twabahaye turabona gihagije.”
Umuvugizi w’Inkiko Mutabazi Harrison avuga ko hari byinshi bikorwa kugira ngo imanza z’abacyekwaho ibyaha bakatiwe gufungwa by’agatenyo zihutishwe kandi ibikorwa byose bigendera kubiteganywa n’amategeko.
Ati “Iyo ubushinjacyaha buregeye urukiko, ibyerekeye kubara iminsi biba bihagaze, hagategerezwa itariki y’igihe urubanza ruzaburanishirizwa mu mizi. Rero urwo rujijo rukunze kubaho, abantu bakagira ngo umuntu aracyategereje ya minsi 30. Natwe mu nkiko ikituraje ishinga ni uko abafunze baburanishwa vuba .”
Mu mezi icyenda ashize abantu ibihumbi 4827 bacyekwagaho ibyaha, barekuwe by’agateganyo, bamwe bategekwa ibyo bakurikiza muri ako gateganyo.
Icyemezo cyo gufungura cyangwa kongera igihe cyo gufungwa by’agateganyo, gifatwa n’umucamanza uri hafi y’aho ukurikiranyweho icyaha afungiye. amaze gusuzuma niba impamvu zatumye umucamanza wa mbere afata icyemezo cyo gufunga zigihari.
Kongera icyo gihe cy’iminsi mirongo itatu (30) bigomba gutangirwa ibisobanuro by’icyakozwe mu minsi mirongo itatu (30) ya mbere, ku bijyanye n’iperereza n’ikigambiriwe gukorwa muri icyo gihe cy’inyongera gisabwa.
Daniel Hakizimana