Umujyi wa Kigali wasabye abatuye kwa Dubai kwimuka

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu uzwi nko kwa DUBAI, bavuga ko ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwabasabye kuva mu nzu babagamo, bagasaba ko bahabwa igihe cyo kwitegura kuko bitunguranye.

Uyu Mudugudu ubarizwa mu Karere ka Gasabo, umurenge wa Kinyinya, Akagari ka Murama, Umudugudu wa Ngaruyinka.

Abaganiriye na Radio Flash na TV bavuga ko umujyi wa Kigali wabasabye kuvamo bitarenze kuri uyu wa mbere tariki 17 Mata 2023.

Aba baturage baravuga ko ubu batazi aho bakwerekeza muri iki gihe basabwa kuvamo.

Umwe ati “Twebwe icyadutunguye ni ukuntu baje ku wa gatandatu nimugoroba bashyiraho bya bintu bya towa ngo kuwa mbere dutange amazu, muby’ukuri wajya he? Turababaye twebwe abaturage turi muri aya mazu, turasaba ko baduha umwanya tugashaka amazu twimukiramo twitonze.”

Undi nawe ati “Twakoze inama n’umujyi wa Kigali ku wa gatandatu batubwira ko ayo mazu dukwiye kuyavamo kuko atujuje ubuziranenge, ariko nibaduhe igihe,nubwo iyo nzu nayiguze harimo ideni rya banki. Bank irankata none hagiye nkwiyongeraho no gukodesha noneho baguhaye umunsi umwe wo gukodesha inzu?”

“Turasaba ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bashinzwe imiturire mbere yo gutanga icyangombwa cyemeza ko amazu akwiye guturwamo, bajye babanza bohereze aba ‘Ingénieurs’ baze babyemeze ko inzu zemerewe guturwamo, kuko ibi bintu bakoze byakozwe umujyi uhari nibo batanze ibyangombwa, umuturage ntabwo ari umu ‘Ingénieur’  ntakigaragaz ako uyu mudugudu utari ukwiye guturwamo. Izi nzu zaguzwe n’abandi ba diyasipora bari hanze babonye ko zemejwe nk’inzu nziza, bati dore inzu nziza abantu muze mugure natwe turaza turagura.”

Izi nzu zaguzwe n’abaturage mu minshi ishize byavuzwe ko basanze zubatse mu buryo butari bwo, kuburyo zashyira ubuzima bw’abahatuye mu kaga.

Uhageze ubona zimwe zaratangiye gusenyuka kubera iki kibazo cy’imyubakire.

Umuyobozi wa Kigali, Rubingisa Pudence, avuga  ko imiryango ituye kwa Dubai ko igiye kwimurwa ‘mu kurengera ubuzima bw’abahatuye’ kubera ko hari amakosa y’imyubakire yakozwe, bituma izo nzu zitakizerwa bituma hafatwa ibyemezo byihuse byo kurengera ubuzima.

Uyu muyobozi avuga ko leta igiye kwishingira iyo miryango mu gihe cy’ukwezi mu gihe ayo makosa ari gukosorwa.

Avuga ku gihombo ku baguze inzu zo mu mudugudu Urukumbuzi uzwi nko kwa Dubai, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa yashimangiye  ko uwubatse izi nzu ari we ukwiye kubiryoza ndetse inzego zibishinzwe zikaba ziri gukurikirana iki kibazo ngo uwabigizemo uruhare wese abibazwe.

Ubugenzuzi bwakozwe n’umujyi wa Kigali bugaragaza ko inzu zigeretse zirindwi n’izindi zitageretse 54 ari zo zikeneye kuvugururwa byihuse.