Perezida Kagame yikomye abashaka kwigisha u Rwanda demokarasi

Perezida Paul Kagame yageneye ubutumwa abantu bashaka kwigisha ibihugu indangagaciro ya demokarasi, kandi na bo bafite ibibazo bahanganye na byo.

Ibi yabivuze ubwo yatangizaga Inama y’Igihugu y’Umushyikirano iri kubera muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 23 Mutarama 2024.

Umukuru w’Igihugu yasabye Abanyarwanda guhaguruka bagaharanira icyo bashaka kuba cyo, aho gutegereza uwakibaha nk’impano kuko idashobora kuramba.

Yagize ati “Nta mpamvu n’imwe ikwiye kuba iriho yo kugira urwitwazo. Ukwiye guhaguruka, ukarwanirira uwo ushaka kuba we n’icyo ushaka kugeraho. Ntutegereze undi ngo akiguhe nk’impano kuko nta muntu uzabigukorera. Ku Banyarwanda ni nde utarize isomo ko uharanira, urwanira uwo ushaka kuba? Nta wundi ukwiye kuba abiguha, nta wuhari.”

Yagereranyije ibyo abantu bategereza guhabwa n’ikinya gishira mu mubiri, umurwayi agasubira kwa muganga.

Ati “Biriya bindi bibashuka ni nk’ikinya. Iyo kwa muganga baguteye ikinya ngo utababara, iyo gishize bigenda gute? Ugaruka aho wari. Ibi bindi mwumva babarata, namwe mukumva ko muri ibitangaza cyangwa mukiga imico yabo, bakababwira ngo ‘Ntabwo mufite indangagaciro. Tugomba kubigisha indangagaciro’.”

Perezida Kagame mu nama y’igihugu y’umushyikirano, yavuze ko nta ukwiye kwigisha u Rwanda uko rubaho

Perezida Kagame yabwiye Abanyarwanda ko ibi bintu byabasubiza inyuma.

Ati “Indangagaciro ni iki? Ni ibintu bya bamwe ku Isi, abandi bakabigaburirwa, bagahabwa indangagaciro zo kubatsindagira mu muhogo. Murabyizera? Abantu mwicaye hano, rwa rubyiruko nahoze mvuga, murabyizera? Mukwiye guhangana na byo niba mudashaka gusubira iyo twavuye, mu mateka. Bikwiye kuba bibarakaza.”

Umukuru w’Igihugu yatangaje ko abashaka guha Abanyarwanda amasomo badafite imbaraga nk’iz’Imana, kuko na bo bafite ibibazo bibugarije, bityo ko badakwiye kwigisha ibyabananiye.

Yagize ati “Abo bantu ntabwo bafite imbaraga nk’Imana zo kubwira abantu no kubahatira kugira izi ndangagaciro bashaka n’iyo baba barinaniwe. Isi yose ifite ibibazo n’abo batanga amasomo. Iyo bahura n’ibibazo, bakakubwira gukora ibyo bananiwe kugeraho, bakakubwira ngo ‘Ubwo ni ubwiza bwa demokarasi.’ Kubera iki bwaba ubwiza bwa demokarasi ndi guhura n’ibibazo? Uri guhangana na demokarasi ariko ibibazo byanjye na demokarasi bikwiye gutandukana n’ibyawe. Gute? Ni ibihe bibazo byiza kurusha ibindi? Byose ni ibibazo. Abantu bakwiye kwiyoroshya. Nta waremye undi.”

Yatangaje kandi ko Abanyarwanda badashobora kubaho nk’uko abandi babyifuza.

Ati “Twebwe nk’u Rwanda ntabwo twashobora kubaho nk’ukuntu bamwe babaho cyangwa ibyo duhora turwana na byo. Dufite ibibazo by’umwihariko. Turi agahugu gato, ubukungu bwacu ntitubufite uko twabwifuza, ni buto ariko nta bantu baba bato keretse iyo ubyigize, keretse iyo ubishaka ko ari ko uba.”

“Wigize umuntu uzajya uhora asabiriza, uzajye usabiriza. Niwigira ikigoryi, uzaba ikigoryi rwose. Ariko njye, ibyo mvuga n’abo mbwira, nari nzi ko u Rwanda dufite icyo dushaka kuba cyo kandi gishoboka nk’uko no mu myaka 30 ishize byagaragaye ko abantu bashobora kuva ikuzimu, nk’uko twavuye ikuzimu tukongera tukaba abantu. Ntabwo bipfa kuza gusa gusa, nta muntu uza ngo abiguhe. Biva mu byo ukora, biva mu byo ushaka, uko witwara.”

Inama y’Igihugu y’Umushyikirano izasozwa kuri uyu wa 24 Mutarama 2024.