Irinde abakubwira ubugambo ukore uko ubyumva-Perezida Kagame abwira minisitiri Gasore

Perezida Paul Kagame, yasabye Minisitiri mushya w’Ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore, kwirinda abamutinza bamubwira ubugambo ahubwo ko akwiye gukora ibintu uko abyumva.

Ibi umukuru w’Ihgihugu yabigarutseho kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, muri Village Urugwiro ubwo yakiraga indahiro ya ya Dr. Jimmy Gasore wagizwe Minisitiri w’Ibikorwaremezo, asimbuye Dr Nsabimana Ernest.

Mu ijambo rye umukuru w’igihugu amaze kwakira indahiro ya Minisitiri Gasore, yamwifurije imirimo myiza, amwibutsa gukora inshingano ze neza nk’uko bikubiye mu ndahiro yari amaze kurahira.

Perezida Kagame yahumurije uyu muyobozi mushya muri Guverinoma, amubwira ko imirimo agiyemo ari imirimo ikorwa kandi igakorwa neza n’ubwo yaba igoye.

Umukuru w’Igihugu kandi yasabye abayobozi gushyira imbere inyungu z’igihugu.

Ati “Icya mbere sinzi impamvu yagomba gusubirwamo kenshi, buri munsi, buri gihe, muri izo nzego zo gukorera abanyarwanda no gukorera igihugu. Inyungu z’umuntu ku giti cye arabanza akazishyira iruhande nubwo atazibagirwa kuko buri muntu wese afite uburenganzira bwo gushaka kuzamura intera y’imibereho ye.”

 “Ariko icyo mvuga nuko iyo byageze kuri izo nshingano ubanza ukorera no kuzamura ubuzima bw’abandi ari bo banyarwanda ari cyo gihugu, nicyo gikwiriye kuba kibanza muri byose, ubwo noneho niby’umuntu bikagendera muri ibyo cyangwa se bigakurikira.”

Perezida Kagame yasabye Minisitiri Gasore, kwirinda abamutiza umurindi bamubwira ubugambo ahubwo ko agomba gukora ibintu uko abyumva.

Ati “Ntuzajye gutinzwa n’abakubwira ubugambo, wowe ukore ibintu uko ubyumva kandi ukwiriye kuba ubyumva.Ikindi ngira ngo niba ari ikibazo dufite muri rusange abanyarwanda ubanza dukunda kuvuga kurusha gukora, Abantu bazareke kukurangaza ngo bagushyire mu mvugo iraho  nayo niba ihari izana umusaruro iyo uyitega amatwi, ikindi nacyo bagira ngira ngo uwabaye Minisitiri hari ubwo yumva ko ari ku rwego rwicara rukarambya.”

“Bamwe barabigaragaza abandi barabihisha ariko ikintu cy’ikuzo mu kazi abantu bakaburira aho ngaho  bakaba abatuma , ntibakurikirane ngo barebe […] abayobozi bagira inshingano yo gukurikirana kureba niba icyagomba gukorwa n;uwatumwe cyangwa uwagombaga gukikora yagikoze. Naho aho bipfira muri bya bindi navugagabijya mu magambo gusa ntibijye mu bikorwa, umuntu aratuma, uwo yatumye nawe agatuma, iyo hatabayeho gusubira inyuma ngo urebe ko uwo watumye yatumitse, aho rero hari ikibazo.”

Umukuru w’Igihugu yamugiriye inama, yo gushyira kuzakurikiza neza inshingano ze akirinda abamuvangira ndetse amubwira kutazaha intebe abakora akazi nabi.

Ati “Nagira ngo nkugire inama ku giti cyawe, uri mushya ugiye muri aka kazi, ntuzajyemo ngo hagire abantu bavangavanga cyangwa ya mvugo mbi ica abantu integer, wowe urebe akazi ibindi ubyihorere ndetse bigere aho abakora nabi badahabwa intebe yo kwicaraho. Abakora nabi nta ntege baba banafite ntibakagire nuwo batera uwo batera ubwoba ngo bitumen yigengesera bimubuze gukora, wowe kora akazi kawe, kurikirana akazi, jya mu bikorwa.”

“Benshi bamwe bamenyereye kwicara mu biro bakaba abantu baremereye bakuru gusa, ibyo ntuzabigemo. Knadi abo uyobora ni wowe ubayobora, ntabwo wayobora abantu ngo bagutere ubwoba, ahubwo ufite n’uburenganzira igihe babaye batyo rwose kuba ari wowe biturukaho abo bantu bagashakirwa indi mirimo cyangwa bakajya ahandi bakikorera ibyo bashaka kurusha kutwangiriza.”

Minisitiri Dr. Jimmy Gasore, yabaye umushakashatsi mu mushinga ugamije kwita ku mihindagurikire y’ikirere ‘Rwanda Observatory Project’ n’umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

Mu 2013 yatangije urwego rukurikirana iby’imihindagurikire y’ibihe.

Hagati ya 2017 na 2018, yayoboye umushinga w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibidukikije (REMA), wari ugamije kugenzura imiterere y’ibyanduza umwuka mu Rwanda.

Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’Ubugenge yakuye mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda mu 2008 n’Impamyabushobozi y’Ikirenga muri Siyansi mu by’uruvange rw’imyuka ku isi (Atmospheric Sciences) yakuye muri ‘Massachusetts Institute of Technology’ mu 2018.