Kwibuka29: Abakozi ba Rwanda Ultimate Golf course Ltd basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama

Abakozi n’Abayobozi b’Ikigo ‘Rwanda Ultimate Golf course Ltd’ basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama ruherereye mu Karere ka Bugesera, mu rwego rwo Kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2023 nibwo, Abakozi n’Abayobozi b’iki kigo basobanurirwa amateka y’ubugome Abatutsi bari batuye muri aka karere bicanywe.

Nyuma yo gusura urwibutso no kunamira ibihumbi by’imibiri  iharuhukiye.

Kellen Kayesu wavuze mu izina ry’abakozi Rwanda Ultimate Golf course Ltd yagaragaje ko isomo bahakuye ari ugusenyera  umugozi bagahanira ko ibyabaye bitazongera kuba ukundi  barwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Isomo twakuyemo ni uko hari Abantu mu gihe cya Jenoside bari bafite umutima wa Kinyamanswa w’ubunyamanswa twabonye ko abantu bari barabaye ibisimaba abantu badatinya kwicira abandi mu rusengero , tubashije kuhakura amasomo y’uko abantu dukomeza gufatanyiriza hamwe tukareba abantu bagifite ingengabitekerezo kuko batubwiye ko igihari  nubwo ari nkeya  dukomeza kubaganiriza kugirango dukomeze gufatanyiriza hamwe kubaka igihugu.”

NGIRINSHUTI Alain Ukuriye inama y’ubuyobozi y’ikigo  Rwanda Ultimate Golf course Ltd yavuze ko bateguye igikorwa cyo gusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama kugirango Abakozi bacyo biganjemo urubyiruko barusheho gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. 

Ati “Mwabonye ko twazanye abakozi bacu harimo no kugirango urubyiruko rwigire kubyabaye hanoi Ntarama kugirango twubake u Rwanda ruzira Jenoside n’ingengabitekerezo yayo.”

Kuba ikigo ‘Rwanda Ultimate Golf course Ltd’, gifite inshingano yo guteza imbere umukino wa GOLF.

Dushimimana Josue, Umuyobozi w’iki kigo ndetse na Jack Bryan, ukuriye ibikorwa bya   ‘Kigali golf resort & villas’  bahamagariye abasiporitifu mu kunga ubumwe bubaka urwanda ruzira amacakubiri.

Dushimimana ati “Abasiporitifu cyangwa siporo muri rusange, ni ikintu gihuza abantu benshi muburyo butandukanye dukwiye rero guhuriza hamwe ingufu nkuko hari abataratinye guhuza ingufu bakora amahano natwe tureke kugira isoni zo guhuza ingufu dukora ibyiza.”

Bryan ati “Ntekereza ko Siporo ifite uruhare runini mu kwimakaza ubumwe aho usanga mu makipe ya siporo haba harimo abantu b’ingeri nyinshi ,uhuriramo n’imbogamizi zitandukanye ndetse ukamenya nuko uzitwaramo ,siporo ifite uruhare runini.”

‘Rwanda Ultimate Golf Course Ltd’ ni Ikigo gishamikiye ku Kigo cy’Ubwishingizi mu Rwanda (RSSB),  kikaba gifite inshingano yo guteza imbere umukino wa GOLF mu Rwanda.

Daniel Hakizimana