Abagore bahagarariye abandi bahawe umukoro mu gusobanura ihame ry’uburinganire aho ryumviswe nabi

Abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore, bahawe umukoro wo kwigisha ihame ry’uburinganire, nyuma y’aho bigaragaye ko hamwe na hamwe ryumvikanye nabi.

Kwimakaza ihame ry’uburinganire ni uburyo bwo gusuzuma uruhare rw’abagore n’urw’abagabo mu bikorwa byose by’ubuzima bw’igihugu.

Gusa ariko bamwe mubaturage bagaragaza ko hari ibikorwa babona mu miryango bigaragaza ko ihame ry’uburinganire ritarumvikana neza.

Umwe ati “ Hari n’abagore rero babyumvise nabi, babifatira hejuru. Noneho aho kugira ngo bigende neza birushaho kuba bibi. Icyakorwa rero haguma kuba ubukangurambaga atari ukuvuga ngo umugore yazamutse.”

Undi ati “ Umugabo iteka ryose iyo ari umugabo unywa inzoga, umugore ntanywe inzoga cyangwa se bose bakaba bazinywa, iteka ryose ntabwo batera imbere. Gusa si bose, ariko harimo umugabo unywa inzoga ntatere imbere agahora mu kabari, ubwo urwo rugo twatera imbere? Wenda wayinywa, ariko ukayinywana ubwenge ukaba uziko niba unywa ufite aho ugereza, ufite n’ahandi wizigamiye. Harimo abagabo rwose bumva ibyo murugo bitabareba, buretse ko hari n’abagore bateye guto bigize abasinzi.

Kugeza ubu imyumvire igaragazwa nk’iri ku isonga mu kubangamira ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye.

Icyakora iyi myumvire isa n’ifitanye isano n’abumvise nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzazanye, kuko ubu abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z’inama y’igihugu y’abagore, bahawe umukoro wo kwigisha ihame ry’uburinganire kuburyo abaturage bumva kimwe akamaro k’uburinganire n’ubwuzanye.

  Aba nabo basanga hari imbaraga bakwiye gushyira mu gusobanura neza ihame ry’uburinganire.

Anne marie Musabyemungu na Jeannette Uwingabire ni bamwe mubaherutse gutorerwa kujya  muri Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore.

MusabyemunguatiIkibazo kirahari nubwo atari kirekire, kuko bamwe ntabwo bumva uburinganire icyo aricyo. Bumva ko uburinganire ari ugusumbana ahubwo umugore akumva ko umugabo ariwe ugomba guhahira urugo wenyine, cyangwa se n’umugabo nawe akaba ariko abyumva. Niba umugore afite akazi umugabo akumva ko agomba kwicara gusa.”

Uwingabire ati “Tuzakora ubukangurambaga kubagize umuryango, tubasobanurire ihame ry’uburinganire icyo aricyo, kugira ngo batazajya baryumva uko ritari.”

Nyirajyambere Belancille Uyobora Inama y’Igihugu y’Abagore, agaragaza ko mu muryango nyarwanda ihame ry’uburinganire hamwe na hamwe ryumviswe nabi, bityo ubu hateguwe imfashanyigisho igiye kujya yifashishwa n’abigisha ihame ry’uburinganire kuburyo mu gihugu hose, abaturage bumva kimwe akamaro k’uburinganire n’’ubwuzuzanye.

Ati“ Ikibazo cy’ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye abantu bamwe bitwaza ko baryumvise nabi, bakavuga ngo wenda abagore bashatse gusumba abagabo, ariko ntabwo ariko biri. Turashaka ko ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, umugore n’umugabo bafashanya mu muryango. Dufite imfashanyigisho tuzabaha kugira ngo bajye bamanuka mubukangurambaraga, ariko bafite imfashanyigisho ibafasha gusobanurira abantu neza, kuburyo icyo uwo muri Gasabo yaganirije abaturage baho kizaba gihuye n’icy’uwo muri Kicukiro na Nyarugenge ndetse no mu gihugu muri rusange.”

Kuri ubu abagore baherutse gutorerwa kujya muri Komite z’Inama y’Igihugu y’Abagore, bari guhabwa inyigisho zibongerera ubushobozi bwo kunoza inshingano zabo, zirimo guhangana n’ibibazo byugarije umuryango nyarwanda birimo imirire mibi, ihohotera rishingiye ku gitsina n’ibindi.

Daniel Hakizimana