Undi mutangabuhamya yagaragaje uko Paul Rusesabagina yateye inkunga ibikorwa by’interabwoba

Umunyamerika Dr Michel Martin yiyongereye mu batangabuhamya, mu rubanza ruregwamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano n’ibikorwa by’iterabwoba bakekwaho.

Ni Urubanza  ruburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko rukuru ruburanisha Ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya Imipaka ruherereye mu Karere ka Nyanza ariko rukaba ruri gukorera mu cyumba cy’Urukiko rw’Ikirenga ku Kimihurura mu kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus.

Mu iburanisha ry’uyu munsi Ubushinjacyaha bwasabye urukiko ko rwakwemera kumva abatangabuhamya buvuga ko bagaragaza ukuri ku ishingwa ry’imitwe y’iterabwoba n’ivuka rya MRCD/FLN itegekwa na Paul Rusesabagina.

Ubushinjacyaha bwavuze ko umwe mu batangabuhamya atavuga Ikinyarwanda busaba ko hagenwa uburyo bufasha mu gusemura.

Uwo mutangabuhamya ni Umunyamerika witwa Dr. Michel Martin  usanzwe yigisha ibijyanye no kwita ku Baturage wahoze akora nk’umukorerabushake mu muryango washinzwe na Rusesabagina ‘Hotel Rwanda Foundation’ iherereye mu mujyi wa Chicago muri leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu buhamya bwa Dr Michel Martin yatangiye avuga uko yahuye n’uwitwa Rubingisa Providence wagarutsweho cyane muri ubu buhamya.

Dr Michel Martin yavuze ko Mu 2009 ari bwo yahuye n’uwitwa Rubingisa Providence amusaba kumufasha kujya gutanga ikiganiro cyagarutse ku buhamya bwe nk’uwarokotse Jenoside.

Yakomeje kumufasha mu bikorwa  by’umuryango yashinze wo gufasha abatishoboye.

Ariko yaje no kujya amufasha kumuha ibiro mu rugo rwe  akavugana n’abandi Banyarwanda barimo Paul Rusesabagina wabaga mu ishyaka rya PDR Ihumure.

 Dr Michel Martin yavuze ko icyamufashije kumenya aya makuru yose ari uko Rubingisa yari yaramuhaye umubare w’ibanga wa za emails yandikiranaga n’abarimo Rusesabagina.

Mu gukomeza kwegerana Rubingisa yamuhishuriye ko bari gufasha umunyapolitiki witwa Bernard Ntaganda wari ufite ishyaka rya PS Imberakuri, yavuze ko iryo shyaka ryarwanyaga ubutegetsi bw’u Rwanda.

Rubingisa ngo yamubwiye ko gahunda ya PDR Ihumure yari iyo gufasha Bernard Ntaganda mu matora y’Umukuru w’Igihugu, ahatanye na Paul Kagame kandi bari barumvikanye ko Ntaganda natsinda amatora, Rusesabagina azabona umwanya mu butegetsi bukuru bw’Igihugu.

Mu buhamya burebure Dr Michel Martin yakomeje avuga uko yakomeje gukurikirana ibya Rubingisa n’ibikorwa bye n’abo bakurikiraga akanabikoreraho ubushakashatsi.

Kugeza ubwo atahuye ko ibiganiro uwo Rubingisa na bagenzi be batangaga mu itangazamakuru byari bigamije gupfobya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Michel Martin kandi yavuze uko yahuye na Paul Rusesabagina aza no kwisanga muri Fondation ye Hoteli Rwanda Foundation.

Aha yavuze ko mu kwezi k’Ukwakira 2009, Dr Michel Martin na Rusesabagina ni bwo bahuriye muri resitora (restaurant)  muri Chicago.

Yamusabye kumubera umukorerabushake undi abyemera atazuyaje.

Dr Martin yongeyeho ko muri uwo muryango yaninjijemo umwe mu banyeshuri be bimenyerezaga umwuga.

Dr Martin yavuze ko Paul Rusesabagina yavugaga ko yarwanye ku Batutsi muri Mille Collines, agatuma Abahutu b’abahezanguni batabica.

Yavuze ko amakuru yose yari yarahawe, yamenye ukuri kwayo yigereye mu Rwanda akareba uko abarutuye babayeho.