Rusesabagina n’ubwo atagaragaye mu Rukiko, Sankara na bagenzi be bakomeje kuburana

Urugereko rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha Mpuzamahanga n’Ibyambukiranya imbibi  kuri uyu wa 24 Werurwe rwategetse ko urubanza ubushinjacyaha  buregamo Paul Rusesabagina n’abandi 20 rukomeza Rusesabagina adahari.

Paul RUSESABAGINA ntiyashyengaga koko mu iburanisha ryo kuwa 12 Werurwe 2021 kuko nibwo yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha kuko rutubahirije  uburenganzira bwe kandi ko nta butabera na bumwe ategereje muri urwo rukiko.

Rusesabagina ufatwa nka numero ya mbere muri uru rubanza ahuriyemo n’abandi 20 yavuze ibi nyuma y’aho yari yasabye ko urubanza rusubikwa amezi Atandatu (6) kugira ngo abone uko ategura dosiye ye kubera ubunini bwabyo.

Mu iburanisha ryo kuri uyu wa Gatatu  tariki 24 Werurwe 2021, Rusesabagina n’abamwunganira ntibagaragaye koko mu Rukiko, Perezida w’iburanisha yarabizi kuko yagejejweho ibaruwa ya Raporo yakozwe n’umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge igaragaza ko Paul Rusesabagina yavuze ko atazitabira iburanisha.

Iyo baruwa ngufi yashyizweho umukono n’uyobora Gereza ya Nyarugenge yari ikubiyemo ubutumwa bugira buti “Tubandikiye tubamenyesha ko Bwana Rusesabagina Paul yanze kwitabira iburanisha yahamagajwemo mu buryo n’inzira zemewe n’amategeko ku bushake bwe. Impamvu yagaragarije ubuyobozi bwa Gereza ya Nyarugenge, ni uko yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 12 Werurwe 2021.”

Usibye n’uyu munsi kandi n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko atazarwitaba ngo kuko nta butabera arutezemo.

Uruhande rw’Ubushinjacyaha rwagaragarije urukiko ko kuba Rusesabagina yaramenyeshejwe amatariki y’iburanisha bikurikije amategeko ariko agahitamo kutitaba bitabuza urubanza gukomeza.

Ubushinjacyaha bwagararije urukiko kandi urutonde rw’izindi manza aho ababuranyi bafashe icyemezo cyo kwikura mu manza ariko ntibizibuze gukomeza.

Harimo urubanza Mugesera Leon yaregwagamo yaje kwikuramo ariko rugakomeza kugeza igihe afashe icyemezo cyo kurugarukamo.

Umushinjacyaha yakomeje atanga urugero rw’urubanza rwa  Ferdinand Nahimana, Jean Bosco Barayagwiza na Hassan Ngeze rwaburanishijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda  aho hari umuburanyi muri bo utaritabye urukiko ariko ntibibuze urubanza gukomeza.

Ubushinjacyaha bwashingiye kuri izi ngero busaba ko urubanza rwakomeza kandi rukaburanwa nk’aho Rusesabagina ahari.

Nyuma yo kwiherera iminota 15 Inteko iburanisha yategetse ko urubanza rukomeza Rusesabagina adahari, ariko ko igihe cyose iburanisha ry’urubanza ritarapfundikirwa, ari uburenganzira bwe kwitaba urukiko.

Urukiko rwahise rutanga umwanya ngo Nsabimana Callixte n’umwunganira bakomeje kwiregura.

Me Nkundabarashi wunganira Callixte Nsabimana nawe ntiyatwaye umwanya mu kuregura umukiriya we kuko yabwiye urukiko ko azi neza ko uwo yunganira yemeye icyaha, ariko yavuze ko ibyo asobanura bituma Nsabimana akwiye gufatwa nk’aho hari impamvu zifatwa nk’inyoroshyacyaha ku byaha akurikiranyweho.

Mbere y’uko inteko iburanisha iha umwanya ubushinjacyaha ngo bukomeze busobanure ibyaha burega abandi baburanyi 20 rwasabye ko ababuranyi batanga ibitekerezo ku ngengabihe y’uko uru rubanza rwaburanishwa mu buryo bwihuse bitewe n’umubare w’ababuranyi barurimo ni ukuvugwa abaregwa 21 n’abaregera indishyi 92.

Ntibyasabye impaka nyinshi kuko abunganira abaregwa n’ubushinjacyaha  ntibagaragaje ko babangamiwe cyane n’iminsi n’amasaha  byateganijwe n’urukiko.

Gusa hari abaregwa bagararije urukiko impungenge z’imibereho yabo muri Gereza n’umwanya bamara bicaye mu rukiko ntacyo barakoza ku munwa bishobora kubangamira imigendekere yo kwiregura.

Nsengimana Herman wabaye Umuvugizi wa FLN asimbuye Nsabimana Callixte ‘Sankara’ yagize ati “Nkatwe nk’abafungwa nk’iyo twiriwe kuri gereza hagati ya saa Yine na saa Tanu baba baduhaye ibigori tukabirya. Nk’ubu tuba twaje nta gakoma dufashe tuzindutse. ’’

Yunzemo agira ati “Kuba umuntu aba yafashe amafunguro saa Sita akazavayo ejo, tukongera gusubirayo nyuma ya Saa Cyenda. Biramutse bibaye ngombwa niba mwabivuganaho na Gereza muri icyo kiriuhuko utwo tugori bakatutuzanira tukajya tudufata nka saa Sita kugira ngo tugire akantu dushyira mu nda byadufasha. ’’

Naho Mukandutiye Angelina umugore umwe rukumbi uregwa muri uru rubanza we ati “ Muramutse musanze ko abo bantu basubizwa ko bajya babona icyo kurya , izo mpungure, nanjye ndahari kandi nta menyo ngira ,ntabwo ndya impungure. Mwanjya muntekerezaho’’

Kuri izi mpungenge Perezida w’inteko iburanisha   yijeje ko urukiko ruzaganira na Gereza bafungiyemo hanyuma hakarebwa icyakorwa.