Padiri Twagirayezu yatorewe kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Kibungo

Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis, yatoreye Padiri Jean-Marie Vianney Twagirayezu, kuba umwepisikopi wa diyosezi ya Kibungo kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023.

Padiri Twagirayezu ni umupadiri wa Diyosezi ya Nyundo akaba yari asanzwe ari umuyobozi wa Caritas Rwanda.

Padiri Twagirayezu yavuze ko yishimiye guhabwa ubutumwa muri Diyosezi ya Kibungo, akaba asanga ari ubuvandimwe burushijeho gukura hagati ye n’abakirisitu b’iyi diyosezi.