Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Ethan Vernon yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda - FLASH RADIO&TV

Ethan Vernon yegukanye agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda

Ethan Vernon w’imyaka 23, ukomoka mu gihugu cy’u Bwongereza, yongeye kwegukana agace ka Kabiri ka Tour du Rwanda 2023, kahagurukiye muri Kigali Free Zone gasoreza mu Karere ka Gisigara, kuri uyu wa Mbere tariki 20 Gashyantare 2023.

 Vernon yegukanye aka gace nyuma yo gukoresha amasaha atatu, iminota 21 n’amasegonda 30 ku ntera y’ibilometero 132,9.

Vernon arakomeza kwambara umwenda w’umuhondo kuko ni we wegukanye n’agace ka mbere.

Yakurikiwe n’abandi barimo Henok Mulueberhan wa Green Project Bardiani ndetse na Meijers Jeroen wa Terengganu Cycling Polygon. Kugeza ku mukinnyi wa 46, bose banganya ibihe kuko basoreje mu gikundi.

Chris Froome yabaye uwa 47 asizwe amasegonda umunani.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid yabaye Umunyarwanda wasoreje hafi aba uwa 28 naho Niyonkuru Samuel wa Team Rwanda aba uwa 30. Manizabayo Eric yabaye uwa 34.

Tour du Rwanda 2023 izakomeza ku wa Kabiri, tariki ya 21 Gashyantare, hakinwa Agace ka Gatatu kazahagurukira i Huye kerekeza i Musanze ku ntera y’ibilometero 199,5.