Uwayoboye Zambia bwa mbere Kenneth Kaunda ari mu batsindiye ibihembo byo kurwanya ruswa

Kenneth David Buchizya Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia yahawe igihembo nyamukuru nk’uwagize uruhare mu kurwanya ruswa mu gihugu cye mu gihe abarimo Jean Jacques Lumumba [mwishywa wa Patrice Lumumba] na we yahembwe kubera ibikorwa bye bigamije kurandura ruswa.

Ibirori byo guhemba indashyikirwa mu kurwanya ruswa byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 9 Ukuboza 2019.

Ibi bihembo ngarukamwaka bya ‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’ ni inshuro ya kane bitanzwe ariko ni iya mbere bibereye ku Mugabane wa Afurika.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abayobozi barimo Perezida Paul Kagame; Umuyobozi w’Ikirenga wa Qatar (Emir) Sheikh Tamim bin Hamad al Thani ari na we cyitiriwe; Perezida w’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, Gianni Infantino; Perezida wa Komisiyo ya AU, Moussa Faki Mahamat; Madamu Jeannette Kagame; Perezida wa Namibia, Hage Gottfried Geingob na Madamu Monica Geingos n’abandi.

Ibirori byo guhemba byitabiriwe n’abantu 600, barimo urubyiruko ruturutse mu bice bitandukanye by’igihugu, abahembwe n’abagize inama y’ubutegetsi y’abategura ibi bihembo.

Ku nshuro ya kane ibi bihembo byahawe abantu barindwi babaye indashyikirwa ku Isi mu kurwanya ruswa no kwimakaza ugukorera mu mucyo bari mu byiciro bine birimo icyo Kwihangira umurimo, icy’Urubyiruko, icy’Uburezi n’icy’Ibihe byose.

Mu bihembo byatanzwe icy’indashyikirwa mu by’Uburezi (Academic Research and Education) cyahawe Dr Maria Krambia-Kapardis wakoze ubushakashatsi ku kurwanya ruswa na Dr. Alban Koçi, Umwarimu w’Amategeko muri Kaminuza ya Tirana muri Albania.

Mu cyiciro cy’urubyiruko (Youth Creativity and Engagement) hahembwe Jean Jacques Lumumba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Uyu avukana na Patrice Lumumba uzwi mu mateka ya Afurika nk’uwaharaniye uburenganzira bw’ikiremwamuntu.

Hanahembwe kandi itsinda ry’urubyiruko rw’abanyamuziki Jeunesses Musicales International (JMI) rikorera mu bihugu 40.

Mu cyiciro cyo guhanga udushya (Anti-Corruption and innovation) hahembwe umuryango wa SEMA ukorera abaturage ubuvugizi bakagerwaho na serivisi zitandukanye.

Hanahembwe kandi Elnura Alkanova, umunyamakuru ukomoka muri Kyrgyzstan wakoze inkuru z’ubucukumbuzi ku kurwanya ruswa.

Igihembo nyamukuru cyiswe “Lifetime/Outstanding achievement’’ cyahawe Kenneth David Buchizya Kaunda wabaye Perezida wa mbere wa Zambia (1964-1991).

Mu butumwa yatanze kuko atabashije kugera muri Kigali, yahagarariwe n’umukobwa we Cheswa Silwizya, yashimye icyizere yagiriwe n’ubufatanye bw’abaturage b’igihugu cye mu kurwanya ruswa.

Usibye guhabwa igihembo, nta mafaranga cyangwa irindi shimwe rigiherekeza uko gifatwa nko gutera ingabo mu bitugu abitangiye kurwanya ruswa.

Perezida Kagame yashimye Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani wagiriye u Rwanda icyizere rukakira ibi bihembo.

Yagize ati “Ndashimira icyerekezo yagize cyatumye ashyiraho ibi bihembo n’ubufatanye n’Umuryango w’Abibumbye.’’

Yashimangiye ko mu buyobozi buri wese akwiye kubigira ibye ko “Nta gisobanuro cyo kuyobora nabi kibaho. Twatangiye urugendo rwo kurwanya ruswa kandi iki gikorwa ni inkomezi mu kurusoza.’’

Yashimiye abatsinze muri uyu mwaka kuko bagaragarije mu bihugu byabo ko ruswa atari iyo kwihanganirwa.

Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, yavuze ko urugamba rwo kurandura ruswa ari urwa buri wese.

Yagize ati “Icyo twese turwanira ni ugutsinda urugamba rwo kurwanya ruswa. Icy’ingenzi ni ukumenya inshingano zacu, zo gukora ibikorwa byacu mu mucyo.

Yakomeje ati ‘‘Nizera ko dufatanyije, turi abakunzi b’umupira w’amaguru, niba hari icyo mukora, mugahagarika ruswa mu gihe ije, ntekereza ko tuzakora ibyiza ku bana bacu no ku muryango uzadukomokaho.’’

‘Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani International Anti-Corruption Excellence Award’] ni ibihembo bitangwa na Qatar ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge n’ibyaha (UNODC).

U Rwanda rwatoranyijwe kwakira iki gikorwa kubera urugendo rwarwo mu kurwanya ruswa. Raporo y’Umuryango Mpuzamahanga urwanya ruswa n’akarengane yasohotse umwaka ushize yashyize u Rwanda ku mwanya wa Kane muri Afurika mu kurwanya ruswa, inyuma ya Seychelles, Botswana na Cape Verde.