Abahagarariye inzego zishinzwe iperereza hagati y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, RDC, bahuriye i Luanda muri Angola, mu biganiro bigamije kwigira hamwe ahaturuka umuti w’ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo
Baganiriye ku byo babona byakorwa kugira ngo umutekano urambye ugaruke mu Burasirazuba bwa DRC aho umutwe M23 umaze iminsi usibana n’ingabo za DRC n’abazishyigikiye.
Intumwa z’u Rwanda ziyobowe na Colonel Jean Paul Nyirubutama akaba umuyobozi mukuru wungirije w’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe umutekano n’iperereza, NISS.
Ari kumwe n’umuyobozi muri Minisiteri y’ingabo ushinzwe ububanyi n’amahanga mu bya gisirikare Brig Gen Patrick Karuretwa na Col Regis Gatarayiha ushinzwe iby’ikoranabuhanga n’itumanaho muri Minisiteri y’ingabo z’u Rwanda.
Inama yabo ije ikurikira iy’Abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga bo muri ibi bihugu iherutse kubera muri Angola ku buhuza bw’iki gihugu.
Ni inama yari yemeranyirijwemo ko impande zihanganye mu Burasirazuba bwa DRC bishyira intwaro hasi hakaba agahenge.
Icyakora ako gahenge uko bigaragara ntakabaye kubera ko abarwanyi ba M23 bavuze ko ibya ako gahenge bitabareba kuko itatumiwe aho kemerejwe.
Perezida Tshisekedi wa Kongo Kinshasa mu binyamakuru byo mu gihugu cye yavuze ko ibi biganiro bya Luanda muri Angola haganirwa uko umutwe wa FDLR wasenyuka nta bindi bigomba kuhavugirwa.
Ntibyatinze imirwano irakomera ku buryo hari abaturage benshi ba DRC barimo n’abapolisi bahungiye muri Uganda.
Byatumye Uganda ibona ko ibintu biri kuyototera ihitamo kongera abasirikare bayo ku mupaka uyigabanya na DRC.