Yari mwiza imbere n’inyuma, yakundaga Imana kandi agakunda byimazeyo umugabo we, Umwami Mutara III Rudahigwa. Ibi ni bimwe mu byavugwaga kuri Rosalie Gicanda, Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda, wishwe ku wa 20 Mata 1994 muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Hejuru ya byose, abamuzi bose bahamya ko yakundaga u Rwanda cyane. Ibi byagaragariye mu cyemezo yafashe cyo kutaruhunga mu 1959, ubwo Abatutsi bicwaga abandi bagahunga igihugu. Yahisemo kuguma mu gihugu cye nubwo yacunaguzwaga, kugeza mu 1994 ubwo yamburwaga ubuzima azira uko yavutse.
Ku wa 20 Mata 1994 ni bwo inkuru y’incamugongo yamenyekanye ko Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe n’abasirikare ba Leta yakoraga Jenoside, azira kuba Umututsi.

Rosalie Gicanda yashakanye n’Umwami Mutara III Rudahigwa Charles Léon Pierre ku wa 13 Mutarama 1942, babana mu rukundo rukomeye kugeza ku wa 25 Nyakanga 1959 ubwo Umwami yatangaga mu buryo bw’amayobera i Bujumbura.
Nyuma y’ihinduka ry’ubutegetsi igihugu kikaba Repubulika, ubuzima bwa Gicanda bwarahindutse. Mu 1961, Perezida Kayibanda Grégoire yamwirukanye i Rukari i Nyanza, ajya gutura i Butare (ubu ni mu Karere ka Huye), ari na ho yaje kwicirwa mu 1994.
I Butare yabayeho ubuzima bworoheje, abana n’umubyeyi we ndetse n’abandi bagore bake bamufashaga mu mirimo ya buri munsi.
Ku wa 20 Mata 1994, ahagana saa Tanu z’amanywa, abasirikare bayobowe na Lt Pierre Bizimana bageze mu rugo rwe, bamufata ari kumwe n’abandi bagore batandatu. Byakozwe hashingiwe ku mabwiriza ya Capt Ildephonse Nizeyimana, wari ushinzwe ubutasi mu Ishuri rya Gisirikare rya ESO.
Bose bajyanywe inyuma y’Inzu Ndangamurage y’u Rwanda, bararaswa baricwa. Nyuma y’icyo gikorwa kigayitse, abasirikare n’Interahamwe bagarutse mu rugo rwe, barasahura ndetse bica n’umubyeyi wa Gicanda.
Yari afite umutima wagutse
Abamuzi bemeza ko yari umuntu wihariye mu mico. Yari mwiza ku mubiri no ku mutima, akagira kwicisha bugufi kudasanzwe.
Mukandori Didacienne, umwe mu bamumenye kuva kera, yagize ati:
“Ndamukumbuye cyane. Wabonaga ari nk’umuntu udasanzwe. Yaterekaga amata akazimanira abantu bose atarobanuye.”
Yakundaga gufasha abantu bose, ntavangura, kandi yari umuyoboke ukomeye wa Kiliziya Gatolika. Yabanaga neza n’abandi bose, yaba abo mu muryango ndetse n’abaturanyi.
Ikindi cyamurangaga cyane ni urukundo rudasanzwe yakundaga umugabo we. Hari n’igihe yanditse amazina ye ku irembo, kugira ngo buri winjira iwe ajye amwibuka.
Mukagakombe Venantie, wari umuturanyi we i Huye, yavuze ko Gicanda yari umuntu utagira uko asa mu mico myiza:
“Yari mwiza cyane kandi afite umutima wagutse. Ntabwo twumva impamvu bamwishe urw’agashinyaguro. Kwicwa azira uko yaremwe kandi akicwa n’Abanyarwanda ni ibintu bibabaje cyane.”
Uruhare rwe mu gutabara no gufasha abandi
Umwamikazi Gicanda ntiyari gusa umuntu mwiza, ahubwo yanagize uruhare mu gutabara abantu bari mu kaga.
Mu buhamya bwatanzwe na Perezida Paul Kagame mu 2017, yavuze ko Gicanda ari umwe mu bantu bagize uruhare mu kurokoka kwe. Icyo gihe, umuryango we wari ugiye guhunga, Gicanda yohereje imodoka n’ubutumwa bubasaba guhungishwa bakagera i Nyanza mbere yo gukomeza urugendo rugana mu Mutara no hanze y’igihugu.
Ibi byerekana ko yari umuntu wita ku bandi, ndetse ukora ibishoboka byose ngo arokore ubuzima bw’abari mu kaga.
Kwibukwa n’ahashyinguwe
Buri mwaka, ku wa 20 Mata, habaga ibikorwa byo kwibuka Umwamikazi Gicanda n’abandi bo mu muryango we bishwe muri Jenoside, birimo misa n’ibindi bikorwa byo kumwibuka. Nubwo hari igihe ibikorwa byagiye bigira imbogamizi, urwibutso rwe rukomeza kubaho mu mitima y’Abanyarwanda.
Kuri ubu, Umwamikazi Rosalie Gicanda aruhukiye i Mwima ya Nyanza, aho atabarijwe hamwe n’Abami Mutara III Rudahigwa na Kigeli V Ndahindurwa.
Umurage yasize
Rosalie Gicanda yasize umurage w’urukundo, ubumuntu n’ubwitange. Yabaye urugero rw’umuntu wahisemo gukunda igihugu cye no kugumana n’abantu be mu bihe bikomeye, aho guhunga. Izina rye rikomeza kwibukwa nk’iry’umugore w’icyitegererezo, wagaragaje urukundo n’ubumuntu kugeza ku munota wa nyuma w’ubuzima bwe.

