RDF Yihanganishije umuryango w’umusirikare w’u Rwanda warasiwe Centrafrica.

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zatangaje ko zababajwe n’urupfu rw’umwe mu basirikare bari mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kugarura amahoro muri Centrafrique, MINUSCA, waguye mu gitero cyagabwe n’abantu bitwaje intwaro.

Abasirikare b’u Rwanda barashweho ubwo bari bacunze umutekano hafi y’agace ka Sam- Ouandja, mu Ntara ya Haute- Kotto.

Ubuyobozi bwa MINUSCA buheruka gutangaza ko bwakajije umutekano ndetse bwongera abasirikare muri aka gace mu gukumira ibitero by’imitwe yitwaje intwaro, hakazwa imikwabu hagamijwe kurinda uabaturage no gutuma habaho ibikorwa by’ubutabazi.

Ni nyuma y’uko tariki 4 Nyakanga ako gace kagabweho igitero cyahitanye ubuzima bw’abaturage.

Ubutumwa bwa RDF bukomeza buti “RDF yamaganye icyo gitero kandi yifatanyije n’umuryango n’inshuti by’intumwa yatabarutse iharanira amahoro.”

Yashimangiye ko abasirikare ba RDF bari mu butumwa bw’amahoro bakomeje ku ntego zo kurinda abasivili, nk’uko biri mu nshingano za MINUSCA, “ndetse no mu bundi butumwa bw’amahoro Ingabo z’u Rwanda zigiramo uruhare.”

U Rwanda rufite ingabo mu bihugu bya Centrafrique na Sudani y’Epfo binyuze mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye, rukanagira ingabo muri Centrafrique na Mozambique binyuze mu bwumvikane bw’ibihugu byombi.

Umuyobozi wa MINUSCA, Valentine Rugwabiza yamaganye icyo gitero cyahitanye umusirikare w’u Rwanda, agira ati “Twamaganye icyo gitero cyibasiye ingabo za Loni kandi turashimangira umuhate wa MINUSCA mu gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zayo zo kurinda abasivile no gushyigikira ubuyobozi bwa Centrafrique.”

Rugwabiza yashimye imbaraga ingabo z’u Rwanda zari ziri ku burinzi zagaragaje mu gusubiza inyuma icyo gitero no kurinda abatuye Sam-Ouandja.

MINUSCA yasabye ubuyobozi bwa Centrafrique gukora ibishoboka byose hakamenyekana abagabye icyo gitero no kubageza imbere y’ubutabera.