Urwego rw’ubuzima rwiteguye gukura amasomo ku nama Mpuzamahanga yiga ku ndwara

Ikigo cy’Afurika gishinzwe kurwanya Indwara (Africa CDC) cyateguye inama mpuzamahanga y’iminsi itatu, yiga kugushakira ibisubizo ibibazo byugarije urwego rw’ubuzima muri Afurika no kwikorera imiti n’inkingo hatabayeho gufashwa n’amahanga.

Ubwo ibihugu byo ku mugabane wa America n’Uburayi byari bitangiye gukora inkingi za COVID-19, Afurika ni hamwe zageze bitinze, abantu benshi bamaze kuhasiga ubuzima.

Uku kwikubira biri mu byatumye Afurika ishyira imbere gahunda yo kwikorera inkingo, hirindwa kongera guhura n’ikibazo umugabane wahuye nacyo ubwo COVID-19 yari iri kwica abantu benshi.

Kuva tariki 13-15 Ukuboza 2022, mu Rwanda hateraniye inama yiga ku kubaka ubuzima rusange mu rwego rw’ubuvuzi.

Umwe mu bayoboye iyi inama Prof. Agnes Binagwaho, avuga ko izasiga yubatse urwego rw’ubushakashatsi ku buzima hagamijwe kudategera amaboko amahanga.

Ari “Tugomba gukora ubushakashatsi bwacu, butari ubushakashatsi umuntu wo muri Newyork cyangwa Paris yakoze kuri Afurika. Iki nicyo kintu cya mbere tuzaganiraho kugira tugire ubumenyi n’ubushobozi bwacu.”

Ku ruhande rwa Leta y’u Rwanda, iyi nama izasiga ingamba zo gukomeza kurushaho kongerera ubushobozi urwego rw’ubuzima hagamijwe guhangana n’ibyorezo n’indwara zishobora kwibasira umugabane wa Afurika nk’uko bisobanurwa n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima Dr. Yvan Butera.

Yagize ati “Ni ugukemura ibyo byorezo,n’inzego z’ubuzima zikomera ku buryo nta kintu cyaza ngo kibuhungabanye, kuko iyo ubuzima buhungabanye n’ubukungu burahungabana, akaba ari ihuriro ryiza tuzaganiriramo uburyo twakomeza izi nzego z’ubuzima.”

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, rigaragaza ko icyuho ku nkingo cyarushijeho kwiyongera mu bihe bya COVID-19. 

Hafi 80% by’izakorewe guhangana n’iki cyorezo zihariwe n’ibihugu 20 bya mbere bikize ku Isi, naho ibikiri mu nzira y’amajyambere byiganjemo ibyo muri Afurika, bibona 0.6% by’inkingo zose zakozwe ku Isi.

Imibare ya OMS igaragaza ko hafi 99% by’inkingo, Afurika ikenera izitumiza hanze yayo.

Cyubahiro Gasabira Gad