Rachid yansabye ko yaburana adafunze nka Bamporiki

Hakuzimana Abdoul Rachid uregwa ibyaha bitandukanye arasaba kuburana adafunze nk’uko byagendekeye Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco waburanye adafunze kugeza no mu bujurire ndetse na Isaac Munyakazi waburanye adafunze.

Hakuzimana Abdoul Rachid yazanwe ku rukiko yambaye imyambaro isanzwe iranga abagororwa mu Rwanda, yararinzwe n’abacungagereza batatu babiri muri bo bafite imbunda nta mapingu yariyambitswe ku maboko cyakora yarahetse ku rutugu agakapu karimo impapuro.

Hakuzimana akigera mu rukiko abacamanza baje maze bamubaza niba yiburanira binagendanye ko nta mwunganizi we wagaragaraga ibumuso bwe nawe mugusubiza ati”Ndiburanira”.

Rachid yazamuye akaboko agirango abwire urukiko inzitizi afite mu rubanza rwe.

Rachid yabwiye urukiko ko abanyarwanda bareshya imbere y’amategeko kandi we akaba afunzwe binyuranyije n’amategeko kuko n’iminsi mirongo itatu yakatiwe gufungwa by’agateganyo akwiye kurekurwa kuko yarenze igihe yakomeze gukurikiranwa byabaho ariko adafunze

Yagize ati”Hakurikijwe ko abanyarwanda tureshya imbere y’amategeko nanjye mfatwe nka Edouard Bamporiki wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’urubyiruko n’umuco waburanye adafunze arinda iyo aburana ubujurire adafunze, siwe gusa kandi mfatwe nka Isaac Munyakazi wahoze ari umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’uburezi nawe waburanye adafunze kugeza no mu bujurire ntiyarafunze kubw’izo mpamvu nanjye mfungurwe nkabo”

Rachid yakomeje abwira urukiko ko ibyaha akekwaho yabikoreye ku muyoboro wa YouTube ye, akabikora nk’umukozi wa google nk’urubuga rwakira ibitekerezo ku isi hose kandi google yari yabigenzuye ibona nta kibazo kibirimo

Rachid mu magambo ye ati”Haregwe google yemeye gusohora ibitekerezo byanjye nyuma yo kubisuzuma igasanga bikwiye mu gihe hari ababonye ko bitari bikwiye hakwiye gukurikiranwa ababisohoye(google)”

Rachid yakomeje avuga ko ibitangazamakuru yatambutsagaho ibitekerezo bye byari byemewe imbere mu gihugu kuburyo iyo babona bidakwiye habaho kuvuguruza ibyo bitekerezo cyangwa se kubivanaho binyuze mu nzego zishinzwe itangazamakuru

Yagize ati”Njye ntibyanyuze muri izo nzego z’itangazamakuru ngo banyirabyo basabwe gukora ibisabwa”

Rachid arasaba urukiko gutesha agaciro ikirego cy’ubushinjacyaha kandi akaba yafungurwa kuko binyuranyije n’amategeko.

Ubushinjacyaha buravuga ko kuburana kwa Hakuzimana Abdoul Rachid afunze nta mategeko yirengagijwe kuko yanafunzwe yanabiburanye mu rukiko kw’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kandi atari we wenyine byaba bibayeho kuko binakurikije amategeko

Ubushinjacyaha buti”Isaac Munyakazi na Edouard Bamporiki baburanye kuriya bikurikije amategeko na Rachid afite uburenganzira bwo kuburana adafunze ariko sibyo ari kuburana hano ahubwo ari kubigaragaza nk’inzitizi”

Ubushinjacyaha bukomeza buvuga ko Rachid nta masezerano afitanye na google kuburyo ataryozwa ibyo yakoze

Ati”Iyo google niyo ku isi hose ariko ibyo yabikoreye mu Rwanda bikaba binagize ibyaha bihanwa n’amategeko yo mu Rwanda”

Ubushinjacyaha buvuga ko ibyo yakoraga yabinyuzaga ku bitangazamakuru byo mu gihugu ari gusanisha ibidahuye kuko ibyo yakoze agomba kubiryozwa kandi ari nabyo yaje kuburana mu rukiko.

Ubushinjacyaha buravuga ko ikirego bwatanze gifite agaciro kandi niba afunzwe binyuranyije n’amategeko akwiye gutanga ikirego kandi siko yabikoze ndetse kandi atanabitangira ikirego muri uru rubanza.

Ubushinjacyaha bwasabye ko Hakuzimana Abdoul Rachid imanza zizakurikiraho ze zazabera mu muhezo

Ubushinjacyaha burasaba urukiko ko urubanza rwa Hakuzimana Abdoul Rachid rwabera mu muhezo hisunzwe ingingo z’amategeko, ubushinjacyaha buravuga ko uru rubanza harimo ibibazo byabangamira umutekano w’igihugu.

Ubushinjacyaha buti”Harimo abo avuga mu mazina batari muri uru rukiko kandi hakanagenderwa no ku miterere y’uru rubanza n’amagambo Rachid akoresha yateza umwiryane mu banyarwanda”

Hakuzimana Abdoul Rachid iby’uko urubanza rwe rwagakwiye kubera mu muhezo kubwe ntabikozwa.

Rachid aravuga ko imanza zose amaze kuburana nta mutekano mucye igihugu kiragira kubera kuburana kwe mu ruhame kandi zarabereye mu ruhame,Rachid yongeyeho ko ibyo aregwa ko yakoze byabereye ku karubanda kandi isi yose ibizi

Rachid ati”Abantu navuze bose barakunzwe mu gihugu kandi ntawe navuze ko yakoze icyaha kandi nanjye nk’umunyarwanda mfite uburenganzira bwo kubavuga kandi kuva natangira kuburana nta mutekano mucye ntigeze neza mu rukiko cyangwa hanze yarwo”

Umucamanza nawe yahise amushimira ko ubu yitwaye neza bitandukanye na mbere yasaga nkuhanganye n’urukiko.

Rachid aravuga ko n’ibiganiro yatanze igihugu kitagize umutekano mucye kubera byo

Ati”Niba ibyaha ndegwa aribyo birakwiye ko mbiburana kukarubanda ntibinamampa bimenyekane kugirango abandi bizanababere isomo”

Hakuzimana Abdoul Rachid wamenyekanye cyane ku mbugankoranyambaga nka YouTube avuka mu karere ka Nyarugenge mu mujyi wa Kigali.

Uyu mugabo aregwa ibyaha bitandukanye birimo guhakana jenoside, gupfobya jenoside, gutangaza amakuru y’ibihuha no gukurura amacakubiri, ibyaha aburana mu rugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imbibi ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda akabiburana abikana, mu bihe bitandukanye yakunze kumvikana avuga ko ari umunyapolitiki w’igenga, si ubwa mbere atawe muri yombi kuko yafunzwe imyaka umunani we avuga ko yaje kurekurwa atazi iherezo ry’uko byagenze.

Niba nta gihindutse iburanisha rizasubukurwa taliki ya 05/10/2023.

Theogene NSHIMIYIMANA