Umujyi wa Kigali wahagurukiye ubucuruzi bw’abamasayi

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwahagurukiye ikibazo cy’ubucuruzi bw’abamasayi bazenguruka mu mihanda bacuruza ibintu bitandukanye bikoze mu ruhu kuko bitemewe.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane tariki 21 Nzeri 2023, mu kiganiro ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwagiranye n’itangazamakuru.

Ubusanzwe ibikoresho bicuruzwa n’amasayi, birimo inkweto, imikandara, amakofi n’ibindi ariko bakagerekaho n’indi miti gakondo bavuga ko ivura indwara zitandukanye zirimo no kubura urubyaro.

Umujyi wa Kigali usanganwe gahunda yo gukura abazunguzayi mu mihanda bagashyirwa mu masoko yabugenewe hirya no hino mu mujyi.

Nubwo bimeze bityo, abamasayi bo ntibigeze bava mu muhanda cyane ko bakomeje imikorere yabo mu bice bitandukanye bigize umujyi wa Kigali.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa, yavuze ko aba bazunguzayi bafatwa kimwe n’abandi bityo nabo bakwiye kujya mu masoko cyangwa amaguriro aho baba babarizwa cyangwa ubucurzi bwabo bugahagarikwa.

Yavuze ko muri gahunda yo kunoza ubucuruzi bwo mu mujyi hafashwe gahunda yo guca ubuzunguzayi bityo n’Abamasayi nabo bagomba kubahiriza iyi gahunda kuko nabo ibareba nk’abari mu Rwanda.

Yagize ati “Twasanze harimo icyuho mu buryo twita ku kibazo cyabo no kubashakira aho bacururiza. Ni ukubaha igishoro no kubakurikirana kugira ngo n’ugize ikibazo hagati afashwe. Ariko ubu turi gushyira n’imbaraga nyinshi ku babagurira kuko iyo umuguriye aho muba muhuriye ejo azahagaruka.”

Pudence yavuze ko abashinzwe umutekano cyane Dasso n’Irondo ry’Umwuga bahuguwe bakanaganirizwa ku bijyanye no kumenya uko bahangana n’ikibazo cyabo.

Ati “Ntabwo twifuza kubona ushinzwe umutekano arwana n’umuzunguzay,i ahubwo ni ukureba buryo ki afashwa kujya ha handi yateganyirijwe agakurikiranwa anariyo by’umwihariko Abamasayi kuko nabo bagomba gukorera ahabugenewe ntabwo byemewe ko azungurukana n’ibyo acuruza.”

Umujyi wa Kigali ugarutse ku kibazo cy’abamasayi nyuma y’iminsi mike, Umuyobozi w’Agateganyo w’Inkeragutabara mu Ntara y’Amajyaruguru, Lt Col Higiro Vianney, nawe avuze ko ubucuruzi bw’Abamasayi mu mihanda bagiye kubuhagurukira kuko  bukomeje kwiyongera mu mihanda yo muri iyo ntara.

Ati “Tumaze iminsi duhura n’inzererezi z’abanyamahanga ntimubazi?zirirwa zitanga ngo urubyaro, bakirirwa bagendana ibikweto ku rutugu wabibaraga ugasanga bihora ari ibikweto 10 yirirwa atwaye, kandi nta nubwo izo nkweto bazicuruza. Namwe muzazibare zihora ari 10 cyangwa 15, ariko icyo birirwa bacuruza ni iki? Birirwa bacuruza turiya tuntu birirwa babeshya abantu ngo batanga urubyaro. Mwabamenye? Ba bantu birirwa bakenyeye rumbiya? Ntabwo bariya tubemera.”

Yunzemo agira ati “Uzajya aza mu gihugu cyacu azajya aza afite pasiporo azi nibyo agiye gukora, tunamenye naho atuye nuko akora.[…] ntabwo twaca ubuzererezi ngo twemere ubw’abanyamahanga.”