Perezida wa Kenya, Dr. William Ruto, yarahiye arirenga avuga ko igihugu kidateze kuguza amafaranga yo guhemba abakozi avuga ko ari ubwa mbere bibaye mu gihugu, ariko ko gahunda bihaye ari ukugabanya amadeni.
Uyu mutegetsi mukuru wa Kenya yasubizaga abakozi ba leta, bavuze ko bagiye kujya mu myigaragambyo bakareka akazi kuko abenshi bamaze amezi atatu badahembwa.
Ibinyamakuru muri Keny, byanditse ko abakozi ba leta bamaze kwandikira inzego zibashinzwe mu masendika yabo, bamenyesha ko bagiye kwigaragambiriza imishahara.
Perezida Ruto, yavuze ko abanya-Kenya, bagomba kugerageza kubaho mu buryo buke igihugu gifite, bakikuramo ko leta izafata amadeni ngo ihembe abakozi.
Perezida William Ruto ndetse n’icyegera cye Rigathi Gachagua, bashinja ubutegetsi bwa Uhuru Kenyatta gusahura igihugu, ubwo barangizaga manda.
Muri Kenya ubutegetsi buri ku gitutu cyo guturisha abaturage, kuko abaganga ndetse na bamwe mu bakora kwa muganga bamaze igihe bigaragambya, kuko badahembwa n’abahembwaga bahembwa intica ntikize.
Abategetsi b’intara nabo bari mu barira bavuga ko batahawe ingengo y’imari yari igenewe guteza imbere aho bategeka, ariko ikiremereye ni uko abakozi bashobora kutagaruka ku kazi kubera ibura ry’imishahara.
Pasika yageze hatangwa konji ariko nta mukozi wa leta wayizihije kuko nta wari ufite n’iripfumuye.