Perezida Yoweli Kaguta Museveni, yasinye itegeko rihana ubutinganyi ritavuzweho rumwe mu gihugu, kuko abaharanira uburenganzira bwa muntu bavuze ko ababa mu miryango y’abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe, bashobora kuzahohoterwa muri iki gihugu.
Iri tegeko rifite zimwe mu ngingo zivuga ko uzafatirwa mu butinganyi ndengakamere ashobora guhanishwa kwicwa.
Mu itegurwa ry’iri tegeko ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi, byarahagurutse bisaba ko itegeko ritasinywa kuko rihonyora mu buryo bukabije uburenganzira bwa muntu muri iki gihugu.
Perezida w’inteko ishinga amategeko, Madame Anita Among, ikinyamakuru Daily Monitor cyandika ko yavuze ko bahagurutse nk’igihugu bakarwana ku muco wacyo, asaba abany- Uganda bose gutekereza muri uwo mujyo.
Ni ubutumwa bwakurikiwe n’uko leta zunze ubumwe za Amerika zahise zimukuriraho viza yo kwinjira muri Amerika, nk’umwe mu bategetsi bakomeye bakuru ba Uganda.
Abadepite bamwe bavuze ko abaye igitambo cya mbere cy’iri tegeko.
Uyu mutegetsi ati “Abanya-Uganda berekanye aho bahagaze, ni ahanyu nk’abaturage kwamagana abashaka gutoba umuco.”
Aljazeera ivuga ko Perezida Museveni yemeye kwihambiraho igisasu mu ijosi agasinya iri tegeko, kuko amahanga yaryamaganye, ndetse abanyamerika bamuteye ubwoba ko bazahagarika inkunga.
Muri 2014 ubwo Gerenal museveni yasinyaga itegeko nk’iri amahanga yamufatiye ibihano, hamwe abanya Uganda basabwaga viza kujya mu bihugu bimwe na bimwe bitari bisanzwe, abandi bafata ibihano birimo guhagarika inkunga.
Ibihugu birimo ibyo mu Burayi, Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’ubu baracyarwanya iri tegeko, ariko abategetsi muri Uganda basaba ko abaturage bataterwa ubwoba n’igitutu cy’amahanga kuko ari igihugu kigenga.
Clare Byarugaba imwe mu mpirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu gihugu, yavuze uyu munsi ari umukara muri Uganda, kuko Perezida Museveni yasinye itegeko rigamije kwangisha abantu abandi, cyane cyane kwangisha rubanda abaryamana bafite ibitsina biteye kimwe bazwi nk’abatinganyi.
Amakuru ava muri Uganda, avuga ko iri tegeko rikemezwa mu nteko ishinga amategeko bamwe mu batinganyi bahunze ku mpamvu z’ubwoba ko bagirirwa nabi, ngo hari abagiye hanze y’igihugu.
Amakompanyi akomeye yakoreraga muri Uganda, aravuga ko ashobora gufunga imiryango akajya ahandi kubera iri tegeko.