Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uganda: Abategetsi muri guverinoma bakekwaho kunyereza amabati bagiye kwitaba Polisi - FLASH RADIO&TV

Uganda: Abategetsi muri guverinoma bakekwaho kunyereza amabati bagiye kwitaba Polisi

Polisi ya Uganda igiye guhamagaza abategetsi barimo ba minisitiri, banyereje amabati yari aganewe abakene bo mu ntara ya Kalamoja.

Ni nyuma y’aho itangiye ku mugaragaro iperereza muri aba baminisitiri n’abandi bayobozi muri guverinoma bashinjwa kugira uruhare mu inyerezwa rya miliyari 39 z’amashilingi ya Uganda, yari agenewe kugura amabati n’amatungo yororwa mu ngo byari bigenewe abakene mu ntara ya Karamoja.

Ibi bije bikurikira  itegeko ryatanzwe na Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni Tibuhaburwa, nyuma y’inama y’abaminisitiri, yabaye mu cyumweru gishize.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 13 Werurwe 2023, Fred Enanga, uvugira igipolisi cya Uganda yabwiye abanyamakuru ko urwego rw’ubugenzacyaha rwa police CID, rwahawe amabwiriza aturutse mu rwego rw’ubushinjacyaha yo gukora iperereza kuri ibi birego by’ubujura bw’amabati n’ibindi bikoresho byari bigenewe abaturage.

Yongeyeho ko hashyizweho itsinda rigizwe n’aba-ofisiye ba CID, ab’ubushinjacyaha n’abo mu rwego rwa guverinoma rushinzwe kurwanya ruswa, ari narwo rwagaragaje ibi  birego mu gukora iri perereza.

Fred Enanga yanavuze ko abayobozi bavugwa muri iki kirego bazahamagarwa na polisi mu gihe n’iperereza rikomeje.

Mu nama ya Perezida Museveni yatangiyemo itegeko ryo gukora iperereza kuri iki kibazo, abaminisitiri bavugwaho uruhare by’ako kanya ntibayitabiriye.