Bamwe mu bangavu bo mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Nyamyumba babyaye batarageza imyaka y’ubukure bikabaviramo kuva mu ishuri, bagaragaza ko bafashishwe gusubukura amasomo cyangwa bagashakirwa ikintu cyo gukora, byafasha kubona imibereho bikanarinda abana babo ubwomanzi.
Abaganiriye na Flash FM ubwo yabasuraga mu itsinda bihurijemo ryitwa ‘EJO HEZA’ bagaragaje ko igihe babona ubushobozi cyangwa ubufasha biteguye gusubira mu ishuri.
Umwe yagize ati “Ndashaka gusubira mu ishuri kuko mpohoterwa gahunda yanjye nari narihaye y’ubuzima nahise numva ko birangiriye aho. Ubu rero namaze kwiyakira umwana wanjye ndamufite arakuze, ndashaka gusubira ku ishuri kugira ngo nziteze imbere nkuye ubumenyi mu ishuri. ”
Undi ati “Mba numva nshaka no gukomeza kaminuza ariko nabona ukuntu nta bushobozi buhari, bikanca intege ariko mbonye nk’umuntu wo kumfasha nakomeza ishuri”
Madamu Bamurange Julienne wabakanguriye kwihuriza hamwe bagatangira kwizigamira amafaranga 250 ya buri cyumweru, arasobanura uko imibereho yabo ihagaze muri rusange n’icyo bifuza mu rwego rwo kwigarurira icyizere no kubaka ejo hazaza.
Ati “Abenshi bata ishuri, ikindi ntiyarisubiramo kuko abenshi aba ari imfubyi. Nibwo atangira kujya mu mirimo adashoboye gukora byarangira abuze ko yigenza akongera agasubira mu muhanda akicuruza. Bafite ibibazo byinshi cyane bijyanye n’imibereho ariko igisubizo cya mbere kiba kireba no ku iterambere ryabo ni uko yasubira mu ishuri, utabishoboye yakwiga imyuga iciriritse kugira ngo abashe kubaho”
Umuyobozi w’ungirije w’Akarere ka Rubavu ushinzwe imibereho mbyiza y’abaturage, Ishimwe Pacifique, avuga ko abagaragaje ubushake bwo gusubira mu ishuri babifitiye uburenganzira, kandi biteguye kubafasha.
Yagize ati “Tuba twifuza ko basubira mu ishuri nicyo kingenzi. Iyo gusubira mu ishuri bidakunze, nibwo dushaka ibindi byabafasha kugira ngo basubire mu buzima busanzwe bashobore kwibeshaho no kubeshaho abana babyaye. Aba bana turabizeza ubufasha bwose bushoboka.”
Yakomeje agira ati “Ninabyiza ko bashoboye kwibumbia mu itsinda biroroshye kubabonera hamwe tukabakurikirana igishoboka cyose twagikora kugira ngo bakomeza babeho neza, bakomeze kugira ikizere cy’ubuzima. Ababyeyi nabo tukababwira ngo babe hafi y’abana babo.”
Kugeza ubu mu Karere ka Rubavu muri uyu mwaka wa 2022 hamaze kubarurwa abana b’abangavu 131 batewe inda, naho umwaka ushize wa 2021 bari 182.
Nsanzimana Germain