Sebigeri Paul wamamaye ku izina rya Mimi la Rose muri Orchestre Impala de Kigali yavuze bimwe mu byamubayeho ubwo bacurangaga ndetse bikamusigira igikomere mu mutima birimo kuba umugabo wamurushaga amafaranga n’icyubahiro w’umuyobozi yaramuciye inyuma bikarangira anamutwariye umugore.
Mimi La Rose avuga ko uwari inshuti ye y’umukobwa yatwawe n’umuyobozi wamurushaga amafaranga
Mimi La Rose yahishuye uburyo uwari Directeur wa Electrogaz yamutwariye umukobwa bakundanaga bikarangira anamugize umugore, ibintu byababaje bikomeye Mimi La Rose.
Yagize ati “Bigaragara ko uriya mukobwa yakurikiye amafaranga kuko Directeur wa Electrogaz yari umuntu ukomeye nubwo nanjye nari umusitari (icyamamare), gusa nababajwe n’uko uwo mukobwa yabihakanaga ndetse akanyereka ko turi kumwe kandi ambeshya”.
Ibi ngo ni byo byatumye Mimi La Rose afata icyemezo cyo guhimba indirimbo ‘Sinamurenganya’ aho avuga ko ibyo gukunda abivuyemo kuko ari ukubabaza umutima we ku busa kuko uwo yakundaga yamuhemukiye akamwereka ko amukunda kandi amuryarya.
Yagize ati “Utekereze ko hari ubwo twahuye ari mu modoka y’uyu muyobozi ambonye yubika umutwe kandi narangije kumubona. Byaje kurangira ubwo nagiye kumusura iwabo, wa mugabo akaza akamuntwara ku mugaragaro isoni zikankora ngahita muheba gutyo”.
Mimi La Rose yemeza ko uwo muryango wibera i Burayi kandi ko nta nzika yagize kuko kuva kera ari umukiristu.
Kutamenya gutereta ngo byatumye hari abantu bajyaga bamubonerana bakamutwara abagore nka mama Munyana wamukundaga nyuma yo gupfusha mugabo we hanyuma uwo bacuranganaga akagirira ishyari Mimi La Rose n’uwo mama Munyana, agashaka kumumutwara.
Gusa Mimi La Rose avuga ko mu gihe cyabo n’ubwo bari ibyamamare abantu batakundaga guca inyuma abo bakundana cyangwa se kujarajara mu bakobwa bityo bikaba biri mu byamufashije kubasha gucuranga neza kandi bagatera imbere.
Mimi kandi yaboneyeho no kubeshyuza amakuru yajyaga avuga ko yakundanye n’umukobwa w’uwari Perezida w’u Rwanda Habyarimana Yuvenari aho bavuga ko yanamuhimbiye indirimbo yitwa Mariya Rosa.
Yagize ati “Ibyo bintu nabyumvise kenshi ariko ni ukubeshya uko undeba uku uwo mukobwa sinigeze nanamubona, wenda we yaradukundaga kuko twari abacuranzi ariko rwose ntaho ahuriye n’iriya ndirimbo Mariya Rose kandi ndi mu bayihimbye ndanayicuranga”.