Micomyiza ushinjwa ibyaha bya Jenoside yasabye gufungurwa by’agateganyo

Micomyiza Jean Paul ukekwaho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yasabye Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda, gufungurwa by’agateganyo kugira ngo abashe kubona uko yakusanya ibimenyetso bimushinjura bimworoheye, akanahabwa uburenganzira bungana n’ubw’ubushinjacyaha.

Ubushinjacyaha buvuga ko Micomyiza alias Mico, akwiye gukomeza gufungwa by’agateganyo nk’uko urukiko rwabyemeje kandi akaba acyekwaho ibyaha by’ubugome, buti “Niba bashaka uburenganzira bungana ubwo n’ubushinjacyaha bwafungwa nk’uko ari gukurikirana afunzwe.”

Muri 2022 nibwo Micomyiza Jean Paul alias Mico, yoherejwe mu Rwanda n’igihugu cya Suwede aregwa icyaha cya Jenoside, icy’ubufatanyacyaha muri Jenoside no gusambanya abagore nk’icyaha cyibasiye inyokomuntu.

Micomyiza yari umunyeshuri mu cyahose ari Kaminuza nkuru y’u Rwanda i Butare, akabayarigaga mu mwaka wa Kabiri.

Ubushinjacyaha buvuga ko hari amabariyeri atandukanye yashinze, yiciwemo abatutsi mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Icyemezo cy’urukiko kizatangazwa muri iki cyumweru.