Abayobozi ba Sacco ya Karangazi iherutse kwibwa batawe muri yombi

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare buravuga ko Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB rwataye muri yombi umuyobozi wa Sacco ya Karangazi, abakozi bayikoramo n’umusekirite bacyekwaho icyaha cy’ubujura bw’amafaranga asaga miliyoni 25 yibwe muri iyi Sacco mu mpera z’iki cyumweru dusoje.

Amakuru y’uko Sacco ya Karangazi mu karere ka Nyagatare yibwe yatangiye kucicikana mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere ubwo abakozi b’iyi Sacco baje mu kazi gasanga amafaranga yose yari muri iyi Sacco bayacucuye.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi bw’iyi Sacco Bwana Mwesigwa Dan aravuga ko miliyoni zisaga 25 arizo zimaze kubarurwa ko zibwe.

Ati “Amakuru twayamenye ejo ku wa Mbere, umukozi uhagarariye abandi ari we ‘Manager’ yambwiye ko Sacco yibwe. Yampamagaye ambwira ati dufunguye iyi nzu uko bisanzwe hanyuma tugeze mu cyumba cyibikwamo amafaranga aricyo ‘coffre-fort’dusa yatewe yagiye. Nashoboye kuhagera mpamagara inzego z’umutekano, mpamagara polisi itwegereye na RIB barahagera. Bibye Miliyoni 25 n’ibihumbi 400 n’andi arenga.”

Kugeza ubu ntiharamenyekana umunsi iyi Sacco yibiweho, kuko kuva kuwa gatanu kugeza ku cyumweru nta mukozi winjiye muri iyi sacco.

Umunyamakuru wa Flash yageze kuri iyi Sacco asanga serivisi zongeye gutangwa, nubwo hakoraga umukozi umwe ndetse n’amafaranga yatangwaga yari make cyane.

Abaturage bari bicaye babuze ayo bacira nayo bamira bategereje guhabwa amafaranga nubwo hari abahisemo gutaha ntayo babonye.

Aba barasaba ko hakorwa iperereza ryimbitse kuri iki kibazo, kuko batumva uburyo abirye iyi sacco yafunguye umuryango bagatwara amafaranga.

Umwe ati “Twumvise ko bibye Sacco ariko nta rugi bamennye nta n’idirishya , ubwo rero hagati aho tukibaza ese ko niba umuzamu, ayo mafaranga yaba yaraciye he? Abagenzuzi bakwiye kureba uko ayo mafaranga yagiye. Ariko twe nk’abaturage ntabwo twahomba amafaranga yacu tugomba kuyabona.”

Undi ati “Ikibazo urumva niba hari kwakirwa abantu nka 50 bakirwa n’abantu Babiri kandi bari basanzwe bakirwa n’abantu Bane, serivisi igenda gacye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe ubukungu n’iterammbere, Bwana Matsiko Gonzague, avuga ko bamenye iby’aya makuru ndetse ko n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi umuyobozi w’iyi Sacco ndetse n’abandi bakozi bakurikiranweho ibura ry’aya mafaranga.

Ati “Sacco y’umurenge wa Karangazi yibwe amafaranga twagerageje kubikurikirana dufatanyije n’inzego z’ubugenzacyaha. […] Hari ‘Manager’(Umuyobozi) wa Sacco ari kumwe n’umucungamutungo wa Sacco na ba ‘Cachier’(abakiraga ababitsa n’ababikuza) babiri,‘loan recovery officer’(ushinzwe inguzanyo) n’umusekirite umwe, nibo kugeza ubu bari kumwe n’ubugenzacyaha kugira ngo batange amakuru. Bafungiye i Nyagatare aho ubugenzacyaha bukorera.”

Hari umwe mu barindaga iyi Sacco ya Karangazi waburiwe irengero kuva kuwa gatanu kugeza ubu ntabwo araboneka.

Amakuru avuga ko mu bihe byashize iyi Sacco yageragejwe kwibwa amafaranga mu ijoro, ariko habaho gutabara amabandi barayatesha ariruka.

Ntambara Garleon