Kaminuza y’u Rwanda yajyanywe mu nkiko n’abanyeshuri

Abanyeshuri 11 bareze Kaminuza y’u Rwanda ishami ry’ubuvuzi akarengane bavuga ko yabakoreye ibima amanota bakaba batararangije kwiga.

Bo n’umwunganizi wabo mu mategeko babwiye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge ko kaminuza yishe amategeko arimo n’Itegeko Nshinga.

Uwunganira kaminuza yavuze ko iki kibazo cy’aba nyeshuli kitakemurwa n’urukiko kuko bimwe amanota hakurikijwe amanota. Urubanza ruzasomwa mu kwezi kwa Gatanu.

Ni abanyeshuri 11 bavuga ko bakabaye bararangije kwiga muri 2017-2018 ariko ntibyashoboka kuko amanota ya ‘stage’ yateshejwe agaciro.

Ni abiga ibijyenganye n’ubumenyi bwa laboratwari muri Kaminuza y’u Rwanda ishami  ry’ubuvuzi.

Baravuga ko ibyo bakorewe ari akarengane kuko basanga amanota bari bafite dore ko ari hejuru ya 50 ariko atageze kuri 60% yari asanzwe yemerera abandi kubona ‘diplome’.

Nubwo ari 11 ariko mu rukiko bahagarariwe n’abakobwa 3 bavuga ko biyemeje kurenganuza bagenzi babo, bari kumwe na Me Bayisabe Ernest ubafasha ingingo z’amategeko.

Uru rubanza abanyamakuru twabujijwe gufata amashusho cyangwa se amajwi ariko twemererwa kurukurikirana.

Mu miburanire yabo baravuga ko icyo babona nk’akarengane, hari abandi banyeshuli bemerewe kurangiza amasomo bahabwa ‘diplome’ nyamara bafite amanota nk’ayabo.

Umwe muribo Ayinkamiye Martha ati turashaka kurenganirwa.

Yagize ati “Turasaba urukiko ko (rwabona ko)icyemezo kaminuza yafashe kidakurikije amategeko, cyavanwaho, tukarenganurwa, tugahabwa ‘dipolome’, nk’abandi bujuje ibisabwa. Ikindi dusaba urukiko ni indishyi z’akababaro kuko twarasiragijwe.”

Umwunganizi mu mategeko w’aba banyeshuli Me Bayiabe Ernest yeretse urukiko ko Kamunuza y’u Rwanda yishe amatgeko nkana arimo ingingo ya 15 mu Itegeko Nshinga ivuga ko abantu bangana imbere y’amategeko kuko bamwe bemerewe kurangiza aba bakangirwa. Ngo hanishwe ingingo ya 20 mu Itegeko Nshinga ivuga ko buri Munyarwanda wese afite uburenganzira k’uburezi.

Uyu munyamategeko wavugaga mu ijwi riranguruye yabwiye abanyamkuru ko uru rukiko nirutemeze ko batsinze bazajurira.

Ati “Mu by’ukuri bariya(banyeshuri) bahuye n’igikuta gikomeye cyane; ubu abandi bagiye mu rugaga rw’abaganga, bariya bafite inzitizi. Bashyatse gukirikira (amasomo) ya masitazi ntibabona uko bayikurikira kubera ko nta ‘dipolome’ babahaye, ni akaga, n’aho bajya kwaka akazi ntibakaba.”

Yakomeje agira ati“Igituma umucamanza yavuze ngo ntabindi tuvuga dusoje urubanza, azashishoza ibintu twashyize mu mwanzuro wacu no muri ‘systeme’ bityo ashishoze. Kaminuza nitsindwa batange ibyo dusaba  ariko (Kaminuza) ninatsinda twebwe tuzahita tujurira, ndabyiteguye n’abo twunganira twahita tujurira kugira ngo dukureho kariya karengane.”

Umunyamategeko wunganira Kaminuza y’u Rwanda mu rukiko Me Kayiranga Bernard,wanavuze amagambo make cyane mu rukiko, yavuze ko aba banyeshuli nta tegeko ryishwe kuko itegeko no 68 muyagenga kaminuza rivuga ko umunyeshuli atsinda isomo ari uko afite amanota 60%, gusa mugenzi we siko abibona ngo barabivangavanga.

Mu rukiko uyu munyamategeko ku ruhande ra kaminuza yumvikanishije ko aba banyeshuli icyo bita akarengane n’ubusumbane ari uko hari abanyehsuli bagiye kwimenyereza bakabura ababafasha, bikaba ngombwa ko babaha amanota nubwo batari babyemerewe kuko ikosa ritari iryabo. Ibi kandi byanajyanaga nuko yerekanaga ko ibyo kuba bararenganye byakemurwa na kaminuza atari urukiko.

Iki cyakuruye ukwibaza ku kuntu umuntu uzasuzuma ibizamini kwa muganga ahabwa dipolome atayikwiye ko byanagira ingaruka k’ubuzima bw’abajya kwivuza.

Umunyamategeko wa Kaminuza y’u Rwanda yirinze kugira icyo abwira abanyamakuru nyuma y’iburanisha.

Radio Flash na TV twamenye ko hari abandi bahagarariye kaminuza bari bahari ariko bose ntawashatse kuvuga.

Uru rubanza ruzasomwa mu kwezi kwa 5 itariki 3.

Batatu mu 11 barega Kaminuza
Me Erenest wunganira abanyeshuri

Leave a Reply