Nyagatare: Ubuyobozi bwahagurukiye abaragira hafi y’imihanda no mu mujyi

Abakoresha imihanda iva mu mujyi wa Nyagatare berekeza mu bindi bice basaba inzego zibishinzwe kubuza aborozi kuragira hafi y’imihanda kuko bibateza impanuka.

Abaturage barimo abamotari bavuga ko impanuka ziterwa n’abaragira hafi y’umuhanda zibateye inkeke.

Umwe mu bamotari ufite ibipfuko nyuma y’impanuka yakoze agonze inka asaba inzego gukora ubukangurambaga mu borozi.

Aragira ati”Nkikora impanuka sinamenye aho nari ndi, ni abagiraneza batambukaga baje bankura kuri moto banyicaza ku ruhande. Naje kwisanga kwa muganga. Ubu maze ibyumweru bibiri nivuza ntakora kandi kwivuza bimaze kuntwara amafranga arenga ibihumbi 200.”

Uyu muturage wo mu karere ka Nyagatare mu murenge wa Nyagatare asaba inzego gukora ubukangurambaga, ati” icya mbere, inzego zibishinzwe zikwiye gukora ubukangurambaga cyane cyane mu borozi.”

Abandi batwara ibinyabiziga na bo baramagana uyu muco wo kuragira hafi y’umuhanda.

Uwasimbukiwe n’inka atwaye yagize ati “Nanjye byambayeho mu masaha ya nimugoroba ubwo nari ngeze ku muhanda wa Rutaraka inka yaransimbukiye Imana ikinga ukuboko ariko inzego zibishinzwe zikwiye guhagurukira iki kibazo.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyagatare bwemeza ko hari abatangiye kubihanirwa.

Yagize ati “Turacyafite abaturage bafite iyo myumvire yo kuzereza amatungo haba mu mujyi, aho zijya mu bikari by’abantu, haba muri uyu muhanda Nyagatare-Ryabega-Karangazi aho usanga inka zibisikana n’imodoka ari na ko ziteza impanuka.”

Ubuyobozi buvuga ko udafite urwuri agomba gushaka ikiraro.

Umunyamabanga nshinwabikorwa w’uyu murenge w’umujyi w’akarere akomeza agira ati “Twaganiye n’abaturage tubabwira ko bitemewe. Twaremesheje inama inshuro zirenga eshanu, tubabwira ububi bwa byo. Icyo dusaba aborozi bacu ni uko bagomba kumva ko kuzereza amatungo biteza umutekano muke, haba ku muhanda barazigonga kandi ni ko bahomba. Turasaba abadafite urwuri kwiga kororera mu biraro ariko ntituzabemerera kororera mu mujyi cyangwa ku mihanda.”

N’ubwo nta mibare y’abamaze gucibwa amande bazereza cyangwa se baragiye amatungo ku muhanda, muri Nyagatare ubuyobozi buvuga ko  uwo bihamye acibwa amande y’amafaranga y’ u Rwanda  ibihumbi 20

Issa KWIGIRA

Leave a Reply