Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali, cyashyizwe mu majwi mu byongera ruswa mu myubakire

Hari abatuye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Kigarama, bavuga ko kuba nta gishushanyo mbonera cyagenewe abamikoro macye gihari, bitiza umurindi itangwa rya ruswa mu myubakire.

Mu mwaka wa 2020 nibwo Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwamuritse igishushanyo mbonera gishya cya 2020-2050, ariko kigenda kivugurwa buri myaka 5 mu rwego rwo gufasha abawutuye kuwibonamo, aho kuwuhunga kubera imyubakire.

Bamwe batuye mu Karere ka Kicukiro mu murenge wa Kigarama, bavuga ko aho batuye ruswa mu myubakire ikomeje kuza ku isonga bitewe nuko mu gishushanyo mbonera ab’abamikoro macye batisangamo.

Umwe ati “Iyo umuntu agiye kubaka mu nzego zo hasi barabanza bakagusaba ruswa. Abanyerondo bashobora kuza, Mudugudu nawe akaba yaza akagusenyera yitwaje ko ari umuyobozi. Nonese wagize ngo ni buri wese upfa gutanga ruswa? Iyo ugize amahirwe urayitanga ukubaka inzu igakomera.”

 Undi ati “Igishushanyo mbonera umujyi wa Kigali, nta rubanda rugufi rugaragaramo, ari nayo mpamvu ruswa igaragara mu bijyanye n’imyubakire. Mu murenge wa Kigarama ari nawo ntuyemo nta site ya ba rubanda rugufi igaragaramo, ni iy’abifite gusa.”

Yakomeje agira ati “Kugira ngo wubake ni ya ruswa nyine. Kuko niba umuntu wese yubatse atanyuze mu mujyi wa Kigali abe afite igishushanyo mbonera ukabona inzu irazamutse nta yindi nzira aba yanyuzemo ni iya ruswa. Nka njye mfite ubutaka mu murenge wa Kigarama, nyo mpamvu navuze ko ngo ni angahe kugira ngo umuntu abone igishushanyo mbonera cy’inzu yo guturamo? Baduhe ibiciro umuntu ashobora no gutanga na ruswa y’ibihumbi 500 Frw.”

Undi muturage wo muri aka Karere nawe ati “Niba utanze ibyo bihumbi 10 cyangwa 20, ejo bakaza kugusenyera, n’ejo bundi bakongera uba wunguka? Icyo gihe ugera aho ukabyihorera. Ibyo bibazo bidakemutse, nta musaruro waboneka.”

Kuri uyu wa kabiri tariki 26 Mata 2022, mu Karere ka Kicukiro hatangirijwe ubukangurambaga buzamara icyumweru bugamije kurwanya ruswa mu mitangire ya Serivise, bwateguwe n’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro Umutesi Solange, yasabye abaturage kwisabira amakuru ajyanye n’igishushanyo mbonera, bakirinda abacyiyitirira kuko bagamije kuyobya abaturage no kubashora mu itangwa rya ruswa.

Ati “Mu gishushanyo mbonera gishyashya umujyi wa Kigali urimo ugenderaho, hakomejwe no gushyira imbaraga mu kugisobanura no gukuraho amakuru navuga atariyo y’abiyitirira igishushanyo mbonera bakayobya abaturage. Ari nayo mpamvu umuturage tumugira inama yo kwisabira amakuru ku giti cye ku mutungo we, akanagaragaza umushinga agiye gukora kugira ngo wa wundi nawe ushaka kwiyitirira icyo gishushanyo mbonera ngo ajye mu nyungu ze bwite tumuburizemo.”

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International ishami ry’u Rwanda, bwo muri 2021, bugaragaza ko Serivisi iza ku mwanya wa kabiri mu zamunzwe na ruswa ari ijyanye n’ibyangombwa byo kubaka, kuko muri 4% batanga ruswa mu nzego z’ibanze abagera kuri 61% ari abakeneye ibyangombwa byo kubaka.

DOSI Jeanne Gisele