Ngoma: Abantu bane bakomerekeye mu mpanuka y’ubwanikiro bw’ibigori

Impanuka y’ubwanikiro yakomerekeyemo abantu 4 mu mu Kagari ka Ntovi, umudugudu wa Ntovi, mu murenge wa Rukumbeli, kuri iki cyumweru tariki 19 Gashyantare 2023.

Ikinyamakiuru umuseke dukesha iyi nkuru, cyanditse ko umunyambanga Nshingwbikorwa w’Umurenge wa Rukumbeli, Mugabo Daniel, yamamije iby’aya makuru ndetse ko abakomeretse bari kwitabwaho kwa muganga.

Iki kinyamakuru kivuga ko abagwiriwe n’ubu bwanikiro bw’ibigori bajyanywe mu bitaro Bikuru bya Kibungo, abandi ku Kigo Nderabuzima cya Rukumbeli.

Usibye aba bakomeretse ntawahasize ubuzima.

Iyi mpanuka ibaye nta minsi myinshi ishize, ubwaniko bw’ibigori  mu Murenge wa Rusororo mu7 mujyi wa Kigali buguye ku bantu, abarenga 10 bakahasiga ubuzima.