Rukomo Nyagatare :Barifuza amashuri yigisha imyuga.

Mu karere ka Nyagatare hari ababyeyi batuye mu murenge wa Rukomo bavugako abana babo bata amashuri bakirangiza ikiciro rusange, kuko batagira amashuri yigisha imyuga n’ubumenyingiro muri uyu murenge.

Umunsi ku munsi mu murenge wa Rukomo uhasanga urubyiruko ruzerera muri

uyu mugi, ababyeyi batandukanye bahuriza kukuba muri uyu murenge ntamashuri

y’imyuga n’ubumenyi ngiro aharangwa, ngo kuko abana batakabaye bava mu

mashuri bakirangiza umwaka wa Gatatu.

Ati”turacyakeneye amashuri menshi yigisha imyuga,kuko abana bacu barayakeneye,ayigisha imyuga y’ubutetsi,ay’ubukanishi,ubudozi tugira abana bacikiriza amashuri bageze nko mu mwaka wa gatatu wayisumbuye bakabura ubushobozi bwo kujya mu yindi myaka bakabaye bajya muri ayo mashuri.”

undi yungamo ati”twariducyeneye imyuga irimo mekanike,ubwubatsi,imyuga y’ubutetsi cyane niyo ikenewe.”

Aba babyeyi bavugako baramutse begerejwe inyuga irimo ubukanishi ndetse n’indi

itandukanye byabafasha kwiteza imbere ndetse n’abana babo bikabafasha

kwishamo ibisubizo.

Umuyobozi w’akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe ubukungu Bwana

MATSIKO Gonzague avugako hagiye kubaka amashuri y’ubumenyingiro ku

Rwunge rw’amashuri rwa Rukomo, akazaba ajyanye n’ibyo abaturage bakeneye

muri uriya murenge.

ati”Mubyukuri ibirwa bizahakorerwa n’ubundi bizaba aribikorwa bijyendanye n’ubwubatsi kandi n’ibikorwa bikenewe mu murenge wa Rukomo ariko n’akarere kacu ka Nyagatare bitewe n’iterambere turimo kuganamo turashaka ko bahubaka amashuri ajyanye no gutunganya ibinyobwa.”

Muri rusange Leta y’u Rwanda ishishikariza urubwiruko kugana amashuri

y’imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro kugirango rubashe kwikura mu bukene

bugihangayikishije imiryango itari mike mu gihugu.

Intego ya Leta yihaye y’uburezi bushingiye ku myuga, tekiniki n’ubumenyingiro,

ni uko mu mwaka wa 2024, byibuze abagera kuri 60% by’abanyeshuri biga mu

mashuri yisumbuye bazaba biga mu y’imyuga, ni mu gihe kuri ubu umubare

w’abiga muri ayo mashuri ari 31%.

Valens NZABONIMANA FLASH FM&TV