Notice: Function _load_textdomain_just_in_time was called incorrectly. Translation loading for the colormag domain was triggered too early. This is usually an indicator for some code in the plugin or theme running too early. Translations should be loaded at the init action or later. Please see Debugging in WordPress for more information. (This message was added in version 6.7.0.) in /home/flashrw/public_html/wp-includes/functions.php on line 6121
Uburusiya bwatewe  n’umutwe witwaje intwaro wo muri Ukraine - FLASH RADIO&TV

Uburusiya bwatewe  n’umutwe witwaje intwaro wo muri Ukraine

Abategetsi bo mu Burusiya, bavuga ko umutwe witwaje intwaro wambukiye muri icyo gihugu uvuye muri Ukraine unyuze mu karere ka Belgorod ko mu Burusiya, kandi ko gukozanyaho kwahabereye hari abantu bagukomerekeyemo.

Guverineri w’ako karere Vyacheslav Gladkov yavuze ko abasirikare b’Uburusiya barimo gushakisha abo yise abononnyi, bateye akarere ka Grayvoronsky banyuze ku mupaka.

Umuvugizi wa Vladimir Putin, yavuze ko uyu Perezida w’Uburusiya yabimenyeshejwe.

Ukraine ihakana ivuga ko nta ruhare ibifitemo ndetse yavuze ko Abarusiya bo mu mitwe ibiri yitwara gisirikare ari bo bagabye icyo gitero.

Guverineri Gladkov yavuze ko abantu umunani bakomeretse, barimo babiri bajyanwe ku bitaro nyuma yuko icyaro kimishweho ibisasu ndetse abantu batatu bagakubitwa n’ibice by’ibisasu mu mujyi wa Grayvoron.

Yavuze ko imirwano yanangije inzu eshatu n’inyubako y’ubutegetsi yo muri ako gace kandi ko ibintu n’ubu bikomeye cyane.

Guverineri Gladkov yavuze ko igikorwa cyo guhashya abakora iterabwoba cyatangiye muri ako karere, ibi bikaba byahaye ububasha bwihariye abategetsi, burimo no kugenzura imyirondoro no kugenzura itumanaho.