Australia: Abakora mu ikompayi y’indege ya Qantas boroherejwe impuzankano hashingiwe ku gitsina

Kompanyi y’indege Qantas yo muri Australia, yoroheje amategeko ajyanye n’impuzankano (uniformes), yemerera abakozi b’abagabo kwitunganya mu maso (kwishyiraho ‘makeup’) no kugira imisatsi miremire.

Amategeko mashya ya Qantas ajyanye n’imyambarire avuze ko abakozi b’abagore batazongera gusabwa kwitunganya mu maso no kwambara inkweto ndende igihe bari mu kazi.

Mu mwaka ushize, umuryango urengera inyungu z’abakozi wo muri Australia wasabye Qantas gushyira ibijyanye n’impuzankano byayo mu kinyejana cya 21.

Ibi bibaye nyuma yuko kompanyi z’indege z’abacyeba zoroheje amategeko yazo, kompanyi Virgin Atlantic igashyiraho impuzankano zambarwa na bose zidashingiye ku gitsina.

Hamwe no kuba ubu bashobora kwambara inkweto ngufi, abagore n’abagabo bazemererwa kwambara imitako imwe, harimo n’amasaha manini.

Aya mategeko mashya anavuze ko abakozi bose, barimo abapilote n’abakozi bo mu ndege bita ku bagenzi, bashobora kugira imisatsi miremire bayipfunditse cyangwa bakayizingira inyuma.

Mu itangazo yasohoye kuri uyu wa gatanu, kompanyi Qantas yagize iti: “Imyambarire irahinduka, ndetse n’amabwiriza yacu ku myambarire yagiye ahinduka mu myaka ishize.”

Yongeyeho iti “Dutewe ishema n’urunyurane [imitandukanire] rwacu hamwe no kuvugurura amabwiriza yacu.”

Aya mategeko mashya anareba abakozi ba kompanyi ya Qantas yitwa Jetstar, igira ibiciro biciriritse.

Imogen Sturni wo mu muryango Australian Services Union (ASU), wari waraharaniye ko Qantas ihindura amategeko yayo ajyanye n’impuzankano, yavuze ko icyo cyemezo yafashe ari “intsinzi nini ku bakozi”.

Sturni yabwiye BBC ati “Amwe mu mabwiriza y’imyambarire yari ari hafi kumera nko kwiha urw’amenyo [gutuma baguseka], nk’ajyanye n’uburyo bwo kwitunganya mu maso ku bagore no kwambara amasaha mato cyane ugereranyije n’ay’abagabo.”

Ariko nanone mu mategeko mashya ya Qantas, abakozi baracyasabwa gupfuka aho bishushanyijeho ku mubiri, ibi bizwi nka ‘tattoo’ cyangwa ‘tatouage’.

Ayo mategeko anasobanura neza ibintu bishobora kujyanishwa (kwambaranwa) kuri izo mpuzankano, harimo nko gusaba ko za ‘collants’ (tights) zirenzwaho ijipo.

Qantas itangaje ibi nyuma yuko zimwe muri za kompanyi zo gutwara abagenzi mu ndege zamaze koroshya amategeko yazo ajyanye n’impuzankano.

Mu kwezi kwa Nzeri 2022, kompanyi Virgin Atlantic yo mu Bwongereza yavuze ko izashyiraho “uburyo bubereye bose” ku mpuzankano, bwatumye abakozi bemererwa guhitamo icyo bambara ku kazi “hatitawe ku gitsina cyabo”.

Ariko nyuma yaho iyo kompanyi y’indege yavuze ko ayo mategeko atareba abakozi bari bari mu ndege itwaye abakinnyi b’ikipe y’Ubwongereza y’umupira w’amaguru bajyaga mu gikombe cy’isi cyabereye muri Qatar.

Igihugu cya Qatar cyanenzwe uburyo cyafashemo abantu bakora imibonano ari ab’igitsina kimwe, bazwi nk’abatinganyi.

Icyo gihe, kompanyi Virgin yavuze ko yari yashyizeho iyo ngamba mu Bwongereza, Amerika na Israel nk’ibihugu “byemera kurushaho abantu b’imiterere itari umugabo cyangwa umugore [non-binary] bituma barushaho kwisanzura”.

Mu mwaka wa 2019, kompanyi y’indege Air New Zealand yo muri Nouvelle-Zélande, yahagaritse kubuza kwishyiraho ‘tattoo’ ziboneka, mu rwego rwo kwemerera abakozi kwisanzura uko bari no kwisanzura ku murage w’umuco wabo.

Bamwe mu baturage bo muri New Zealand bakomoka ku basangwabutaka b’aba Maori, bishyiraho ‘tattoo’ nk’ikirango cy’inkomoko yabo n’umurage wabo.