Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu batandatu, bakurikiranweho ibyaha bifitanye isano no kuba hari abantu batandatu bagwiriwe n’ikirombe mu mudugudu wa Gasaka mu Kagari ka Gahana, mu Murenge wa Kinazi mu Karere ka Huye, kugeza ubu bataraboneka aho baguye.
Abatawe muri yombi barimo umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Maraba mu karere ka Huye wahoze ayobora umurenge wa Kinazi muri aka karere ka Huye witwa Uwamariya Jacqueline, umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Gahana witwa Nkurunziza Gilbert.
Kugeza ubu abatawe muri yombi bafungiye mu mujyi wa Kigali.