Ikoranabuhanga rigomba kugendana n’imiyoborere myiza- Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko hari byinshi umugabane wa Afurika umaze gukora mu guteza imbere ikoranabuhanga, ariko hakiri icyuho mu guhuza kubaka ibikorwaremezo byaryo no kurikoresha, asaba ko ryagendana n’imiyoborere myiza kugira ngo rigirire akamaro abaturage.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ukwakira 2022, ubwo yatangizaga inama mpuzamahanga mu by’ikoranabuhanga y’iminsi itatu, yateguwe na Global System for Mobile Communications Association, GSMA.

Imibare igaragaza ko umugabane wa Afurika ari umugabane wasigaye inyuma mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga, kuko ubu abagera kuri 54% batagira itumanaho kuri uyu mugabane.

Umuyobozi Mukuru wa Global System for Mobile Communications Association (GSMA), ikigo gihuza amakompanyi akora itumanaho ku Isi Mats Granryd, avuga ko umugabane wa Afurika ufite amahirwe menshi y’ishoramari mu ikoranabuhanga, kandi bizanafasha mu iterambere ry’ubukungu bw’uyu mugabane.

Uyu muyobozi avuga kandi ko kuba abagerwaho n’itumanaho muri Afurika bari munsi ya 50% bigira ingaruka ku bukungu bw’ibihugu, kuko nko ku Isi yose gukoresha telefoni ngendanwa bigira uruhare rwa 5% y’umusaruro mbumbe w’Isi yose, ni ukuvuga miliyari 500 z’amadolari ya Amerika.

Yagize ati Afurika ihagaze ahantu hatangaje cyane. Mu binyacumi bibiri bishize, twabonye impinduka zikomeye mu kugeza itumanaho rigendanwa ku batuye uyu mugabane. Uyu munsi 46% by’abatuye Afurika bafite itumanaho, kandi bazagera kuri 50% muri 2025. Ibaze uko Afurika izaba imeze buri wese nagerwaho n’itumanaho?”

Ibi ni bimwe mu bigiye kuganirwaho mu nama mpuzamahanga ku itumanaho rigendanwa (Mobile World Congress) mu gihe cy’iminsi 3.

Perezida Kagame atangiza iyi nama yavuze ko ikoranabuhanga ari umusemburo w’iterambere muri Afurika, ariko hakiri imbogamizi yo kuba kimwe cya kabiri cy’abaturage bo mu bihugu bikennye batagerwaho na internet, cyangwa ugasanga abatuye mu bice bigerwamo n’umuyoboro mugari wayo batayikoresha.

Yagize ati “Ibikorwaremezo by’ikoranabuhanga ni ingenzi cyane, ariko nanone ntibihagije. Kugira ngo habeho kwihutisha ihuzanzira ry’umuyoboro wa internet, hakenewe ishoramari, gutyaza ubumenyi bujyanye n’ikoranabuhanga no kuryigisha abaturage bigahuzwa na politiki zacu.”

Umukuru w’Igihugu kandi yashimangiye ko hatabayeho imiyoborere myiza, byakoma mu nkokora imigendekere myiza ya politiki zigamije guteza imbere itumanaho, asaba ko habaho guhuza ikoranabuhanga n’imiyoborere myiza.

Yagize ati “Ku Isi hose, ikoranabuhanga rivuguruye rigira uruhare mu guha umurongo ubukungu bw’ibihugu bw’ejo hazaza, ndetse no mubijyanye no kubungabunga amahoro n’umutekano. Kugira ngo rero twihutishe iterambere, ikoranabuhanga rigomba kugendana n’imiyoborere myiza.”

Ikoranabuhanga rya telefoni ryahanze imirimo irenga miliyoni 3.2 ku Isi hose, gusa haracyari ikibazo cy’uko kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bangana na miliyari 3.6 badafite internet, ibintu bigaragazwa nk’ibirushaho kudindiza iterambere ry’Isi muri rusange.

Inama Mpuzamahanga ku Itumanaho ‘Mobile World Congress’ ni ubwa mbere ibereye ku mugabane wa Afurika, kuko ubusanzwe yajyaga ibera mu bihugu by’uburayi kandi ikaba yitezweho gusigira u Rwanda abashoramari mu by’ikoranabuhanga.

CYUBAHIRO GASABIRA Gad