Irushanwa rya Miss Rwanda 2020-2021 rizanye impinduka nyinshi

Miss Rwanda Nishimwe Naomie yavuze ko irushanwa rya Miss Rwanda ku nshuro ya 11 rizanye impinduka nyinshi harimo no kuba abakobwa 20 bazagera mu mwiherero ‘Boot Camp’ bazishyurirwa Kaminuza.

Naomie Nishimwe Is Miss Rwanda 2020 – KT PRESS

Nimwiza yavuze ko uburebure n’ibiro byajyaga bisabwa umukobwa witabira byakuweho. Kuva irushanwa rya Miss Rwanda ryatangira gutegurwa n’ikigo Rwanda Inspiration Back Up mu 2009, umukobwa witabiraga irushanwa yasabwaga kuba atarengeje ibiro 70 no kuba afite uburebure kugera kuri centimetero 170.

Ni ingingo yagiye igonga benshi mu bakobwa mu bihe bitandukanye. Rimwe na rimwe uwasanze adafite uburebure mu mwaka umwe, ugasanga umwaka ukurikiyeho aritabiriye noneho uburebure yabugejeje.

Miss Nishimwe Naomie ntacyigiye muri Miss World 20 - Inyarwanda.com

Cyo kimwe n’ibiro byasabwaga kugira ngo umukobwa yitabiriye. Hari abamaraga igihe kinini barahinduye ibyo kurya kugira ngo bazahuze neza n’umunzani wa Miss Rwanda wakunze kuzonga benshi mu bakobwa babaga bafite inyota yo kwitabira iri rushanwa.

Miss Nimwiza Meghan yavuze ko kuri iyi nshuro abakobwa bazahatana muri iri rushanwa ari abafite imyaka kugeza kuri 28 y’amavuko. Ni mu gihe byari bimenyerewe ko umukobwa witabira iri rushanwa agomba kuba atarengeje imyaka 25 y’amavuko.

Umurindi Miss Nishimwe Naomie yazanye warengeyehe? | celebz Magazine

Abakobwa 20 bazagera mu cyiciro cya nyuma cy’iri rushanwa bifitemo impano zihariye bazafashwa kuziteza imbere. Nk’ibisanzwe, umukobwa uzegukana ikamba rya Miss Rwanda azahabwa imodoka nshya.