Uganda: Umugore yaguwe  gitumo ari guca inyuma umugabo we mu bitaro

Umugabo mu karere ka Apac, yaguye gitumo umugore we asambana aho yari yaragiye kwivuza malariya, mu bitaro muri aka Karere.

Umugabo wahuruje polisi ubwo yasangaga umugore we utwite asambana, yavuze ko yari amaze iminsi 5 muri ibi bitaro yaragiye kwivuza malaria.

Ikinyamakuru Daily Monitor cyanditse ko bitumvikana ukuntu uyu mugabo yageze ahasanzwe harwarira abagore, cyane ko ari umugabo usanzwe wotsa inyama mu isanteri yegereye kwa muganga.

Umuyobozi wa Polisi mu karere ka Apac, yavuze ko babuze inyito y’icyaha bakurikiranaho uyu mugabo wasambanyaga umugore w’abandi, bagapfa kwandika ko yateje intugunda muri rubanda.

Umuyobozi w’ibitaro bya Apac yabaye nk’uwishongora kuri uyu mugabo barongoreye umugore, kuko yamubwiye ko abagabo bose bahora bavuga ko bahuze ntibahe akanya umugore, ari bene izi nkoni bakwiye kujya bakubitwa.

Yamubajije ukuntu yohereje umugore kwa muganga akamara iminsi 5 yose ataramugeraho, avuga ko abagabo bose bahorana impamvu zo kutaboneka bose, bizajya birangira babarongoreye abagore cyangwa se bakabatwara burundu.

Uyu mugore ntiyavuze icyari cyabuze ngo ahitemo kwishakira uyu mucoma nk’uko abotsa inyama mu tubari babita, cyane ko ngo malaria yari itarakira kandi anatwite.